kanseri ya Prostate ni imwe muri kanseri zikunze gufata abagabo ku isi hose, nyamara abantu benshi bayimenya itinze kuko ishobora kumara imyaka myinshi nta bimenyetso igaragaza. Abaganga bavuga ko kuyimenya hakiri kare bishobora gutuma ivurwa neza kandi amahirwe yo gukira akiyongera cyane.
Ubushakashatsi bwakozwe n’impuguke zitandukanye bugaragaza ko prostate kanseri ari yo kanseri ikunze gusangwamo abagabo kurusha izindi nyinshi. Mu mwaka wa 2025, yari ihagarariye hafi 30% bya kanseri zose zifata abagabo muri Amerika ndetse ubu no muri Afurika. Twibuke ko muri Amerika ho ubuvuzi bwaho buri ku rwegi ruri hejuru, ngaho tekereza inaha muri Afurika aho bamwe barinda banapfa batazi icyibishe cq bakabimenya batinze itakivuwe!
Prostate ni iki?
Prostate ni agace gato kari munsi y’uruhago rw’inkari ku bagabo. Gafasha mu gukora amazi atwara intanga ngabo (semen). Iyo uturemangingo two muri prostate dutangiye gukura mu buryo budasanzwe, bishobora kuvamo kanseri.

Ni bande bafite ibyago byinshi byo kuyirwara?
Abahanga bo muri CDC, Mayo Clinic na American Cancer Society bagaragaza ibintu bitatu by’ingenzi byongera ibyago byo kurwara prostate kanseri:
- Kugira imyaka irenga 50.
- Kuba hari abo mu muryango bayirwaye, cyane cyane se cyangwa umuvandimwe.
- Gukomoka ku bakomoka muri Afurika, aho ubushakashatsi bwerekana ko bafite ibyago byinshi kurusha andi matsinda.
Nk’uko American Cancer Society ibivuga, “Kugira se cyangwa umuvandimwe wayirwaye bishobora kurenza kabiri ibyago byo kuyirwara.”
Ibimenyetso byo kwitondera

Mu ntangiriro, kanseri ya prostate ishobora kutagira ibimenyetso. Ariko uko ikura, ishobora gutera:
- Kugorwa no kunyara.
- Kunyara kenshi cyane cyane nijoro.
- Amaraso mu nkari cyangwa mu masohoro.
- Ububabare mu mugongo, mu rukenyerero cyangwa mu magufa.
- Kugabanuka kw’imbaraga z’igitsina.
Abaganga bashimangira ko amaraso mu nkari atagomba kwirengagizwa. Ni ikimenyetso gisaba kwisuzumisha vuba.
Ese ishobora kwirindwa?
Nta buryo bwizewe 100% bwo kuyirinda, ariko inzego z’ubuzima zivuga ko gukora imyitozo ngororamubiri, kwirinda umubyibuho ukabije, kutanywa itabi no kugira imibereho myiza bishobora gufasha kugabanya ibyago.
Kuki kuyisuzumisha kare ari ingenzi?
Kimwe mu bibazo bikomeye bya prostate kanseri ni uko ishobora gukura buhoro imyaka myinshi umuntu atabizi. Iyo imenyekanye itararenga prostate, kuvurwa biroroha kurushaho. Iyo imaze gukwira mu magufa cyangwa mu zindi ngingo, kuyivura birushaho kugorana.
Ubushakashatsi bunini bwakorewe ku bagabo bagera hafi ku 800,000 bwerekanye ko kwisuzumisha hakoreshejwe ikizamini cya PSA bishobora kugabanya impfu ziterwa na prostate kanseri, nubwo abaganga bagikomeje kuganira ku nyungu n’ingaruka z’ubu buryo.
Ubutumwa bw’ingenzi ku bagabo
Niba ufite imyaka irenga 50, cyangwa hari umuntu wo mu muryango wawe wayirwaye, abaganga bagira inama yo kuganira n’inzobere ku buzima ku bijyanye no kwisuzumisha. Nubwo prostate kanseri ari indwara ikomeye, kuyimenya kare bituma amahirwe yo kuyivura no kubaho igihe kirekire yiyongera cyane.
Mu gihe abagabo benshi bakunda kwirengagiza ibibazo by’ubuzima bwabo, prostate kanseri ikomeje kuba imwe mu ndwara zica abagabo benshi ku isi. Kumenya amakuru nyayo, kwitondera ibimenyetso no kwisuzumisha kare ni intambwe ya mbere yo kuyirwanya.




