Hari igihe umuntu yumva ananiwe, umutwe wuzuye ibitekerezo, akarakara vuba cyangwa akagira ikibazo mu gifu, ariko ntatekereze ko bishobora kuba bifitanye isano n’imihangayiko.
Guhangayika, cyangwa stress, ni igisubizo gisanzwe umubiri n’ubwonko bigira iyo umuntu ahuye n’ikintu kimushyiraho igitutu cyangwa kimutera impungenge. Guhangayika ku rugero runaka ni ibisanzwe, ariko iyo bimaze igihe kirekire cyangwa bikabije, bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’umubiri no mu mutwe.
Hari ibimenyetso ushobora gutangira kubona utabanje kumenya ko bifitanye isano n’imihangayiko.
1. Guhorana ibitekerezo byinshi no kutagira amahoro

Iyo ufite stress nyinshi, ushobora gusanga ubwonko bwawe budashaka kuruhuka.
Ushobora guhora utekereza ku bibazo, ku kazi, ku mafaranga, ku muryango cyangwa ku bindi bintu bikuremereye. Hari n’igihe ibitekerezo biba byinshi ku buryo bigukomerera kwibanda ku kintu kimwe cyangwa gufata icyemezo.
WHO igaragaza ko stress ishobora gutuma umuntu agira ibibazo byo mu mutwe, kumva ibintu bimurenze ndetse no guhangayika cyane.
2. Kubura ibitotsi cyangwa guhora unaniwe
Ujya kuryama ariko ibitekerezo bikanga gutuza?
Cyangwa ukaryama amasaha menshi ariko ukabyuka ukumva utaruhutse?
Stress ishobora kugira ingaruka ku bitotsi. Umuntu ashobora kubura ibitotsi, kubyuka kenshi nijoro cyangwa gusinzira cyane kurusha uko yari asanzwe abikora. Iyo ibi bikomeje, umunaniro ushobora gutangira kugira ingaruka ku kazi, amasomo no ku buzima bwa buri munsi.
3. Kurakara vuba cyangwa guhindagurika kw’amarangamutima

Hari igihe umuntu atangira kurakazwa n’utuntu duto cyane.
Ikintu ubusanzwe utitaho gishobora kugutera umujinya, ukababara vuba cyangwa ukumva utagifite kwihangana nk’uko wari usanzwe umeze.
Guhangayika bishobora kugira uruhare mu guhinduka kw’amarangamutima, harimo kurakara, kugira impungenge cyangwa kumva ibintu byose bikurenze.
4. Kuribwa umutwe, imitsi cyangwa igifu
Ibi ni bimwe mu bimenyetso by’umubiri bishobora kugaragara iyo umuntu afite stress.
Ushobora kugira umutwe urababara, imitsi ikakomera cyangwa ikababara, ndetse ukagira ibibazo mu gifu.
NHS ivuga ko stress ishobora kujyana no kuribwa umutwe, kugira imitsi ibabara, ibibazo mu gifu, umutima gutera vuba cyangwa kubabara mu gituza.
Ni yo mpamvu kuribwa igifu kenshi atari ikintu umuntu akwiriye guhita yirengagiza. Ariko nanone, ntukwiye gufata ikibazo cy’igifu nk’ikimenyetso cya stress gusa, kuko gishobora guterwa n’izindi mpamvu z’ubuzima.
5. Kwigunga no gutakaza ubushake bwo gukora ibyo wakundaga
Iyo stress imaze kukuremerera, ushobora gutangira kwirinda abantu cyangwa ibintu wakundaga.
Ushobora kutongera kwifuza gusohoka, kuvugana n’inshuti cyangwa gukora ibikorwa ubusanzwe byagushimishaga.
Hari n’abatangira guhindura uburyo baryamo, uko barya cyangwa uko bakorana n’abandi. Izi mpinduka mu myitwarire zishobora kuba kimwe mu bimenyetso byerekana ko umuntu atangiye kugira ikibazo cyo guhangana n’imihangayiko.
None se wakora iki igihe wumva uhangayitse cyane?

Icya mbere ni ukugerageza kumenya ikintu nyirizina kiri kugutera stress.
Ese ni akazi?
Ni amafaranga?
Ni umubano?
Ni inshingano nyinshi?
Cyangwa hari ikindi kibazo umaze igihe wirengagiza?
Kumenya inkomoko y’imihangayiko bishobora kugufasha gutangira gushaka uburyo bwo kuyicunga.
Ushobora kandi:
Kugira gahunda y’umunsi: Kugabanya ibintu byinshi ugomba gukora icyarimwe, ugashyiraho ibyo ubanza gukora.
Kuryama bihagije: Gusinzira neza bifasha umubiri n’ubwonko kuruhuka. WHO inasaba kugira gahunda ihamye yo kuryama no kubyuka. Nukuvuga kudahindagura amasaha.
Kugenda cyangwa gukora siporo: Imyitozo ngororamubiri isanzwe ishobora gufasha kugabanya stress. Ndetse no kugenda n’amaguru bishobora kuba intangiriro nziza.
Kuganira n’umuntu wizeye: Ntukihanganire buri kintu wenyine. Kugira umuntu wizeye ubwira ibikuremereye bishobora kugufasha kumva utaremerewe wenyine.
Gufata akanya ko kuruhuka: Rimwe na rimwe ikibazo ntabwo ari uko udakora bihagije, ahubwo ni uko umaze igihe kinini udaha umubiri n’ubwonko umwanya wo kuruhuka.
Ntukirengagize ibimenyetso umubiri wawe ukwereka
Stress ntabwo buri gihe iza ivuga ngo “ndahangayitse.”
Rimwe na rimwe iza nko kuribwa k’umutwe , ibitotsi byangiritse, kurakara vuba, igifu kikababara cyangwa ukabura ubushake bwo gukora ibyo wakundaga.
Kandi ntabwo abantu bose bagira ibimenyetso bimwe. WHO igaragaza ko uburyo umuntu yitwara kuri stress n’ibimenyetso agira bishobora gutandukana n’iby’undi muntu.
Niba ibi bimenyetso bikomeje, bikiyongera cyangwa bikabangamira akazi, amasomo, umuryango cyangwa ubuzima bwawe bwa buri munsi, ni byiza kugisha inama inzobere mu buzima. Kuko ibimenyetso bya stress bishobora gusa n’ibindi bibazo by’ubuzima, kandi inzobere ni yo ishobora gufasha kumenya impamvu yabyo.
Wowe iyo uhangayitse cyane, ni iki ubanza kubona gihinduka kuri wowe?
Siga igitekerezo cyawe muri comments, ushobora kuba ufasha n’undi muntu kumenya ko ibyo arimo kunyuramo atari we wenyine.




