Inkuru ivuga ko ikirahure cy’inzoga gishobora kongera ubuzima bw’ubwonko no kongera vitamine mu mubiri yakwirakwiye cyane, ariko ubushakashatsi nyirizina busobanura ibintu mu buryo bwitondewe kurushaho.
Ubushakashatsi bwasesenguye inzoga 65 zo mu Budage, harimo izisanzwe n’izidafite alcohol, kugira ngo harebwe ingano ya vitamine B6 zirimo.
Vitamine B6 ifasha iki?
Vitamine B6 ni ingenzi ku mikorere isanzwe y’umubiri. Ifasha mu mikorere y’imyakura no mu gukora zimwe mu ntungamubiri z’ingenzi umubiri ukoresha, zirimo izigira uruhare mu mikorere y’ubwonko.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko inzoga zitandukanye zagiraga ingano zitandukanye ya vitamine B6, bitewe n’ubwoko bw’inzoga n’ibikoresho zakoreshejwemo mu kuzikora.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko inzoga zitandukanye zagiraga ingano zitandukanye ya vitamine B6
Inzoga za Bock ni zo zari zifite B6 nyinshi muri ubwo bushakashatsi, zikurikirwa n’izindi nka lager. Abashakashatsi basanze inzoga zikozwe cyane mu barley zishobora kugira B6 nyinshi kurusha izikozwe mu muceri cyangwa ingano.
N’izidafite alcohol zirimo vitamine
Ikintu gishobora gutangaza benshi ni uko ubushakashatsi butabonye itandukaniro rikomeye hagati ya lager isanzwe n’idafite alcohol ku bijyanye n’ingano ya vitamine B6.
Ibi bivuze ko gukuramo alcohol mu nzoga bidahita bivanamo na vitamine B6 iba irimo.
Ariko dore aho bihindurira isura…

rikomeye hagati ya lager isanzwe n’idafite alcohol ku bijyanye n’ingano ya vitamine B6.
Ni aha ibintu bikwiye gushyirwa ku murongo.
Ubushakashatsi ntabwo bwagaragaje ko kunywa inzoga bituma ubwonko burushaho kugira ubuzima bwiza.
Abashakashatsi bapimye cyane cyane ingano ya vitamine B6 iri mu nzoga; ntabwo bakoze ubushakashatsi bupima niba abantu banywa inzoga bagira ubwenge bwinshi, kwibuka neza cyangwa kurwara indwara z’ubwonko nke.
Ni ukuvuga ko kuvuga ngo “inzoga zongera ubuzima bw’ubwonko” ari ukuvuga umwanzuro utaragaragajwe n’ubu bushakashatsi.Vitamine B6 ubwayo ni ingenzi ku mubiri, ariko ibyo ntibisobanura ko inzoga ari bwo buryo bwiza bwo kuyibona.
Ushobora kubona B6 udakeneye inzoga
Vitamine B6 iboneka no mu biribwa bisanzwe birimo ibirayi, ibishyimbo, inyama, amafi, ibinyampeke bikungahaye kuri vitamine ndetse n’ibindi biribwa byinshi.
Bityo, niba intego ari ukongera vitamine B6, nta mpamvu yo gutangira kunywa inzoga kubera ubu bushakashatsi.
None se ikirahure kimwe cy’inzoga ni cyiza?

Ntabwo ubu bushakashatsi bubivuga.
Mu by’ukuri, abashakashatsi bagaragaje ko ingaruka mbi za alcohol ari ikibazo gikomeye kandi ko inzoga zidafite alcohol zishobora kuba uburyo bwiza ugereranyije n’izirimo alcohol.
Abandi basesenguye ubu bushakashatsi na bo bagaragaje ko kuvuga ko inzoga ari “brain boosting” cq se yongera ubwenge, bidashyigikiwe n’ibyapimwe muri ubu bushakashatsi.
Mu yandi magambo
Yego, inzoga zirimo vitamine B6, kandi ubushakashatsi bushya bwerekanye ko ingano yayo ishobora kuba iri hejuru kurusha uko bamwe babitekerezaga.
Ariko nta gihamya muri ubu bushakashatsi ko kunywa inzoga bizamura ubuzima bw’ubwonko.
Niba ushaka vitamine B6, ushobora kuyibona mu biribwa byinshi bidafite alcohol n’ingaruka zayo.
Rero, ntukajye kuri bar ngo ubwire abantu ko ubushakashatsi bwavuze ko inzoga ari umuti w’ubwonko. Inzoga nyinshi sinziza.



