Mu gihe hasigaye iminsi mike cyane ngo igikombe cy’Isi cya FIFA 2026 gitangire, abafana benshi bamaze kwitegura ukwezi kurenga kuzaba kurimo amarangamutima, ibitego n’amateka mashya. Ariko hari ibintu byinshi abantu benshi batazi kuri iri rushanwa rizaba rinini kurusha andi yose yabayeho mbere.
Ku wa 11 Kamena 2026 ni bwo umukino wa mbere uzakinwa, aho igihugu cya Mexico kizatangira irushanwa gihura na Afurika y’Epfo imbere y’abafana bacyo. Irushanwa rizasozwa ku wa 19 Nyakanga 2026.
Ikintu cya mbere gitangaje ni uko iyi ari yo World Cup ya mbere mu mateka izitabirwa n’amakipe 48 aho kuba 32 nk’uko byari bisanzwe. Ibi bivuze imikino 104 yose, umubare utarigeze ubaho mu mateka y’Igikombe cy’Isi.
Ikindi abantu benshi batazi ni uko iri rushanwa rizabera mu bihugu bitatu icyarimwe: Leta zunze ubumwe za America, Mexico ndetse Canada. Ni bwo bwa mbere mu mateka y’igikombe cy’isi yakiriwe n’ibihugu bitatu icyarimwe.
Abafana benshi kandi bashobora kutamenya ko umukino wa nyuma uzabera muri MetLife Stadium, imwe muri stade nini kandi zigezweho muri Amerika.
Ikipe Ifite Igikombe Cy’Isi inshuro nyinshi izongera kucyegukana?
Mu makipe yose azitabira iri rushanwa, ikipe y’igihugu ya Brazil ni yo ifite ibikombe byinshi by’Isi kurusha andi yose, kuko imaze kugitwara inshuro eshanu. Gusa ubu ifite guhangana n’ibihangange nk’ikipe y’igihugu ya Argentina , ifite igikombe giheruka, ndetse n’andi makipe akomeye nk’ubufaransa, ubwongereza, esipanye na ndetse n’ubudage.
Hari n’ikindi gishya kigiye kugaragara. Kubera ko amakipe yiyongereye, FIFA yashyizeho icyiciro gishya cya Round of 32 mbere ya Round of 16, ibintu bizatuma amakipe menshi agira amahirwe yo kugera mu mikino ya knockout.
Ku rundi ruhande, hari impungenge zagaragajwe n’abatoza bamwe bavuga ko iri rushanwa rishobora kongera umunaniro ku bakinnyi kubera ubwinshi bw’imikino n’ingendo hagati y’imijyi 16 izakirirwamo imikino.
Icyakora, ikintu kimwe kidashidikanywaho ni uko igikombe cy’isi cya 2026 kitazaba gisanzwe Ahubwo kikazaba ari urundi rwego kurusha ibindi byose byabayeho.kizahuza amakipe menshi kurusha mbere kandi gishobora kwandika amateka mashya atarigeze abaho mu mupira w’amaguru.




