Mu gihe benshi bari basanzwe bamenyereye kubona Yago Pondat ku mbuga nkoranyambaga asetsa, asesengura cyangwa atanga ibitekerezo ku myidagaduro, mu minsi ishize ibintu byafashe indi ntera.
Uyu munyamakuru akaba n’umuhanzi yatunguye benshi nyuma yo gutangaza ko yumvaga ubuzima bwe buri mu kaga, kugeza aho afata icyemezo cyo kuva mu Rwanda akerekeza muri Uganda. Ariko icyarushijeho gutera abantu ubwoba n’amatsiko ni ubutumwa bwe bwasaga n’ubusaba ubutabera bwo ku rwego rwo hejuru, aho yanageze ku rwego rwo kwitabaza Perezida wa Repubulika.
Yago, umaze imyaka amenyekanye mu ruganda rw’imyidagaduro nyarwanda, ntabwo azwi gusa nk’umuhanzi cyangwa umunyamakuru. Abatari bake bamufata nk’umwe mu bantu bagize uruhare mu kumenyekanisha no gushyigikira impano zitandukanye zirimo abaririmbyi, abanyamakuru b’abakiri bato ndetse n’abanyarwenya bagiye bubaka amazina yabo mu myidagaduro nyarwanda.

Mu butumwa yagiye atangaza ku mbuga ze, Yago avuga ko amaze igihe ahura n’ibyo yita umugambi wo kumuharabika no kumushinja ibyaha atakoze. Nk’uko abivuga, hari abantu bamwe avuga ko bari mu bo yakoranaga cyangwa abo yari afitanye nabo umubano wa hafi, bakekwaho kugira uruhare mu mugambi wari ugamije kumushyira mu bibazo bikomeye.
Agaragaza ko impamvu nyamukuru yo gusaba ubutabera ari uko hari amakuru n’amajwi y’abatangabuhamya yagiye ashyira ahagaragara, avuga ko agaragaza uburyo bamwe mu bantu bashakaga kumushinja ibyaha birimo gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa ibindi birego byari gutuma afatwa nk’umuntu wakoze amakosa akomeye. Yago ashimangira ko ibyo byose abifata nk’ubugambanyi bwateguwe kugira ngo izina rye ryangizwe ndetse n’ibikorwa bye bihagarare.
Mu bantu Yago yagiye avuga mu byo yatangaje harimo amazina nka DJ Brianne, DJ Phil Peter, John Elart na Fata Ku Mavuta, hamwe n’abandi. Icyakora, kugeza ubu nta cyemezo cy’urwego rubifitiye ububasha kiratangazwa cyemeza cyangwa gihakana ibyo birego, bityo bikaba bikiri mu rwego rw’ibivugwa n’impande zitandukanye.
Nk’uko Yago abivuga, hari abantu yumvikanisha mu majwi yashyize hanze bavuga ko bifuzwaga kubakoresha nk’abatangabuhamya mu kumushinja. We akavuga ko ayo majwi ari kimwe mu bimenyetso yifuza ko byasuzumwa n’inzego zibishinzwe kugira ngo ukuri kujye ahagaragara.

Ibi byakuruye impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe mu bamukurikira bagaragaza impungenge ku mutekano we ndetse bagasaba ko hakorwa iperereza ryigenga. Abandi bo bavuga ko hakenewe ubushishozi n’iperereza ryimbitse mbere y’uko hagira ufatwa nk’umunyacyaha, kuko amakuru nk’aya ashobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima n’izina ry’abavugwamo.
Mu butumwa bwe, Yago akomeje gusaba inzego z’ubutabera, ubugenzacyaha n’izindi nzego bireba gukora iperereza ryimbitse kuri ibyo avuga ko byamubayeho. Avuga ko intego ye atari ugushyamirana n’umuntu uwo ari we wese, ahubwo ko ashaka ko ukuri kumenyekana kandi ko ubutabera bukora akazi kabwo.
Mu gihe hagitegerejwe icyo inzego zibifitiye ububasha zizatangaza kuri iki kibazo, inkuru ya Yago Pondat ikomeje gukurikirwa n’abatari bake haba mu Rwanda no hanze yarwo. Icyo benshi bahurizaho ni uko hakenewe ukuri gusobanutse, kugira ngo hamenyekane niba ibyo arega bifite ishingiro cyangwa niba hari ibindi bisobanuro by’ibyabaye.
Ikibazo gikomeje kwibazwa na benshi ni kimwe:
Ese Yago yaba koko yarahisemo kwitabaza Perezida nyuma yo kubona ko ibibazo bye byari bikomeye kurusha uko abantu babitekerezaga? Nkuko nawe yabivuze avuga ko har’igihe abantu bagira ngo nugutwika nyamara bikomeye, cyangwa hari ibindi bice by’iyi nkuru bitarajya ahagaragara?
Kugeza ubu, igisubizo nyacyo kiracyategerejwe. Ariko ikigaragara ni uko iyi nkuru itararangira.





Yago bamurenganurepe
Bamurenganure