Ikintu Kidasanzwe cyabaye mbere Y’uwambere w’igikombe cy’isi

Ntucikwe!

Mu masaha make ari imbere, isi yose iraba ihanze amaso umukino ufungura Igikombe cy’isi 2026. Abafana b’umupira w’amaguru bari biteze ibitego, amarira y’ibyishimo n’amateka mashya. Ariko mbere y’uko umupira uterwa bwa mbere, ikintu kimwe ni cyo kiri kuvugwa cyane kurusha amakipe n’abakinnyi.

‎Si ibitego.

oya na si na Lionel Messi, cristiano Ronaldo cyangwa Kylian Mbappé.

- Kwamamaza -

‎‎Ahubwo ni viza, imipaka n’abantu babujijwe kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

‎‎Kuri uyu wa 11 Kamena, irushanwa riratangirana n’umukino uhuza Mexico na Afurika y’Epfo kuri Estadio Azteca mumugi wa Mexico City, mbere y’uko Koreya y’Epfo ikina na Czechia nyuma yaho. Bukeye bwaho, Canada izakina na Bosnia & Herzegovina mu gihe Amerika izacakirana na Paraguay.

‎Ariko aho kugira ngo ibiganiro bibe kuri ayo makipe, mu minsi ishize abantu benshi bari kuvuga ku bibazo byabaye ku bakinnyi, abasifuzi n’abafana bashakaga kwitabira iri rushanwa.

‎Umukinnyi w’u Busuwisi Breel Embolo yahuye n’ibibazo bya viza mbere yo kwemererwa kwinjira. Umunya-Iraq Aymen Hussein nawe yamaze amasaha hafi arindwi abazwa ibibazo ku kibuga cy’indege. Ikipe y’Igihugu ya Iran yahuye n’ibibazo byinshi bya viza ku buryo bamwe mu bayobozi bayo batemerewe kujya muri iri rushanwa.

‎Ndetse n’umusifuzi Omar Abdulkadir Artan wari watowe nk’umusifuzi mwiza muri Afurika mu 2025 ntiyahawe viza yo kwinjira muri Amerika, bituma FIFA itangaza ko atazasifura muri iri rushanwa.

Umusifuzi ukomoka muri Somalia yangiwe kwinjira muri america gusifura igikombe cy’isi.


‎Hari kandi amakuru y’abafana bamwe bo muri Scotland basanze uburenganzira bwo kwinjira muri Amerika bwakuweho mu minsi mike mbere y’urugendo, mu gihe abandi benshi bari bamaze kugura amatike no kwishyura mbere(booking) amahoteli bari kuraramo byarangiye bahombye.

‎Ese Ibyari iby’umupira byaba bikiri Umupira cyangwa hajemo na Politiki?

‎Mu busanzwe igikombe cy’isi cyashyizweho kugira ngo gihuze ibihugu n’abaturage b’isi binyuze muri siporo. Ni irushanwa ryagombaga guhuza abantu batandukanye, indimi zitandukanye ndetse n’imico itandukanye.

‎Ariko uko iminsi yagiye yegereza  umukino wa mbere, ni ko benshi batangiraga kwibaza niba politiki n’ibibazo by’imipaka bitarimo kwiharira umwanya umupira wari ukwiriye gufata.

‎Abashyigikiye aya mabwiriza bavuga ko buri gihugu gifite uburenganzira bwo kugenzura umutekano wacyo. Abatayashyigikiye bo bavuga ko igikombe cy’isi cyagakwiye kuba umwanya wo kwakira isi yose aho kuyishyiraho inzitizi.

‎Mu masaha make ari imbere, umupira uratangira kuvuga. Ariko ikibazo gisigaye ni ukumenya niba ibiganiro bizagaruka ku bibuga, cyangwa niba impaka za politiki zizakomeza kwiba urumuri rw’irushanwa rikomeye kurusha ayandi ku isi.

- Advertisement -spot_img

Inkuru wakunda

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Kwamamaza -spot_img

Izindi wasoma ubu