Nyuma yuko kuri uyu wa Gatandatu 13 Kamena 2026 hagiye hanze inkuru y’itandukana rya Vestine na Dorcas na MIE Music, hakomeje kwibazwa kuhazaza hiri ritsinda ry’abaramyi bamaze imyaka bari mu bahagaze neza ku gisata cy’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
TUBANZE DUSUBIRE INYUMA GATO
Mu mwaka wa 2021 habaye inkundura yitiriwe CANO (CHANNEL) ubwo havukaga umwuka mubi hagati ya Vestine na Dorcas nk’itsinda ndetse na M irene warebereraga inyungu zabo ndetse n’umubyeyi w’aba bahanzi wifuzaga ko umuyoboro wa Youtube ucishwaho ibihangano byabo wajya mu mazina yabo, ikirenze bakanawugiraho uburenganzira.
Icyo gihe byarasakuje cyane ndetse hazamo n’abanyamategeko, ariko birangira M Irene akomeje gukorana na Vestine na Dorcas ku bwumvikane, tutirengangije ko mama w’aba bahanzi atanyuzwe nabyo. Uyu mubyeyi we yakomezaga kuvuga ko M Irene ashaka gukomeza kurusha aba bana ubwenge abatwara nkaho adahari batabaho.
Uyu mubyeyi ntiyigeze atezuka ku cyifuzo cye cyuko Cano ijya mu mazina y ‘abana be ndetse akaba ari bo bayigirano uburenganzira mbere ya Irene ariko bifata ubusa.
UKO BIHAGAZE UBU
Iri tsinda ryamaze gutandukana na MIE MUSIC kandi umuyobora wacagaho ibihangano byabo uri mu mazina MIE MUSIC nka sosiyete ifasha abahanzi, kandi amakuru avuga ko mu masezerano bari bafitanye ikijyanye na Cano ari cirabirarura kuri iri tsinda. Hari n’amakuru avuga ko hashobora kwitabazwa amategeko ku bijyanye n’ibihangano by’aba bahanzi

Benshi bati bibaye ibya wa mugani ugira uti”umwana umuhana avayo, ntumuhana ajyayo. Bagendeye ku nkundura umubyeyi yarwanye ngo Cano ibe iy’abana ariko abana ntibamwumve. Ndetse bigendeye ku kuba uyu mubyeyi ari umukiristo wa ADEPR benshi batangiye kubihuza no kuba yara yari yareretswe ibizakurikira cyangwa se akaba yarabihanuriwe.
ESE HARAKURIKIRAHO IKI? IHEREZO RYA VESTINA NA DORCAS NK’ITSINDA?
Kugeza ubu Vestine yamaze gushaka umugabo bisa nkaho ibikorwa by”umuziki abiteye umugongo kubera wenda inshingano z’urugo, tutiyibagije ko yanashatse akiri muto. Hakomeje kwibazwa niba iri tsinda rikomereza ku muvuduko ryariririho ritarikumwe na M Irena cyangwa ari inzira yo kurindimuka.
Bamwe bati ntabyacitse si ryo tsinda rya mbere ryaba ritandukanye na management yaryo, nibabona indi management bazakora cyane ko bamaze kubaka izina ndetse bari mu bayoboye igisate cy’indirimbo zo kuramya no guhimbaza.

Vestine na Dorcas bari bamaze imyaka 6 bakorana na MIE MUSIC ya M Irene wabafashije kuva mu mazakumuka yabo. aba bahanzi bakoze indirimbo nyinshi zakunzwe nka Ihema, Emmanuel, Nahawe ijambo…
Ese wowe aya makuru wayakiriye ute? Komeza wibanire na The Newsjam aho tugenda tukugezaho uko byifashe.




