Hari abahanzi bakora indirimbo nziza, ariko iyo ugeze ku bijyanye n’uko biyerekana, uko bubaka image yabo ndetse n’uko bakoresha imbuga nkoranyambaga, ugasanga bitandukanye cyane.
Kuri Nel Ngabo, bisa n’aho ibyo byose biri kugenda bijyana.
Uyu muhanzi uri muri Kina Music, label ya Ishimwe Clement izwiho kugira umwihariko mu bijyanye n’imikorere yayo, imiterere y’abahanzi bayo ndetse n’umuziki bakora, ari muri gahunda ya Beyond Borders Tour, aho yanagize igitaramo i Ottawa ku wa 26 Nzeri 2026.
Kandi urebye ibyo Nel ari gukora muri iyi minsi, bisa n’aho uyu muhanzi ari kwishimira cyane iki gihe ari kunyuramo.

Hashize iminsi ashyize hanze indirimbo “Sondela”, imwe mu ndirimbo ze nshya zakiriwe neza, ndetse afite n’indi ndirimbo yakoranye na Elijah Kitaka ikomeje kumvikanisha uruhande rwe rw’umuziki. Hagati aho nkuko mubizi Nel numwe mubahanzi bazwiho kugira indirimbo zifite umwimerere cyane cyane mu myandikire, niza ndirimbo zidapfa gusaza wayumva mubihe bitandukanye, Oya sukumutaka nawe wagenda ukiyumvira.
Ariko hari ikindi kintu The NewsJam twagiye tubona kuri Nel Ngabo: uko yitwara ku isura ye n’ibikorwa bye byo ku mbuga nkoranyambaga.

Rimwe na rimwe usanga umuhanzi afite igitaramo cyangwa ari mu rugendo rw’ibitaramo, ariko amafoto ashyira hanze ntabe ku rwego rw’ibyo arimo gukora. Nel we usanga uko agenda ahantu cyangwa akagira igikorwa runaka, agenda anasiga inyuma amashusho n’amafoto meza atuma abantu bakomeza kumukurikira.
Kandi ntabwo ari amafoto gusa.
Style ye nayo ni story yihariye.
Hari igihe uba ubona umuhanzi ukibaza niba hari umuntu uri inyuma y’iyo image ye, kuko ibintu biba bihuye: imyambarire, amafoto, editing ndetse n’uburyo content ishyirwa hanze.
Ndetse twabiganiriyeho n’umwe mu ba graphic designers bakorera abahanzi bakomeye hano mu Rwanda, maze tukiri muri ibyo biganiro, artwork ya “Sondela” ya Nel Ngabo iraza.
Turebye iyo artwork, twahise twumva impamvu hari igihe umuntu avuga ko umuhanzi atagomba kureba umuziki gusa.
Iyo cover nayo ni igice cy’umuziki.
Ni ukuvuga ngo Nel ntabwo ari gutekereza gusa ku ndirimbo azashyira hanze, ahubwo n’uburyo abantu bazayibona bwa mbere na bwo asa n’uwabuhaye agaciro.

Kandi ibi byose biraza mu gihe ari no hanze y’u Rwanda mu rugendo rwa Beyond Borders Tour, aho i Ottawa azongera guhura n’abakunzi be.
Kuri The NewsJam, Nel Ngabo ni umwe mu bahanzi b’abanyarwanda dufite ushobora kurebaho ukabona ko umuhanzi w’iki gihe atagomba kuba umuntu ukora indirimbo gusa.
Umuziki, style, photography, artwork, social media ndetse n’uburyo yigaragaza byose bigomba kuvugana. Kandi Nel Ngabo asa n’uwatangiye kubyumva neza.
Iyo tuvuga Nel Ngabo, hari n’undi muntu udakwiye gusigara inyuma
Ishimwe Clement ni umwe mu bantu bakwiye guhabwa indabo kuri iyi gahunda. Kuba Nel Ngabo akomeje kugaragara nk’umuhanzi ufite organisation, style, creativity n’umwihariko, biragoye kutabona ko hari akazi gakomeye kaba kari inyuma y’ibyo byose.

Kina Music si label izwi gusa ku ndirimbo; uko abahanzi bayo bubakwa, uko bagaragara ndetse n’uko ibikorwa byabo bitegurwa na byo ni igice cy’iyo brand.
Kandi kuri Nel Ngabo, Clement asa n’uwamufashije kubona uwo murongo no kuwukurikiza neza.
Mu cyongereza turagira tuti: Sometimes the artist gets the spotlight, but someone behind the scenes deserves the flowers too.
None se “Sondela” warayumvise? Artwork yayo yo wayibonyeho iki?




