Kuva intambara ya America Israel na Iran yatangira hamaze kubamo byinshi, gusa iyo bigeze kuri Trump biba byinshi cyane, bimwe avuze bikaba ariko ibyinshi bigahindagurika. Hashize iminsi Amerika iri mu masezerano na Iran ariko Israel yafatanyije na Amerika gutera iran ikagaragaza ko idashaka ko ayo masezerano agerwaho.
Hari naho byageze Israel igaragaza ko idashaka ko Iran yemererwa gukomeza gukora missile zigera kure (ballistic missile) ngo kuko nazo zishyira mu kaga umutekano wabo. Gusa Trump wa Amerika we suko abibona. Kuwa gatatu tariki 17 Kamena yavuze ko Iran kimwe nibindi bihugu itagomba kubuzwa uburenganzira bwo gukora mwene izi missile kuko kaba ari akarengane gakabije.
Trump aganira n’abanyamakuru ati: “byaba bitanyuze mu mucyo niba ibindi bihugu byemerewe gukora missile hanyuma Iran ikabibuzwa, burya nabo bagomba kuzigira nk’abandi bose mu gihe bashoboye kubigeraho” “niba Arabiya sawudite na Qatar bazifite byaba byiza na Iran hari izo ifite, ntacyo bintwaye’’
Trump yakomeje avuga ko nyuma yo kugirana na Iran amasezerano yo guhagarika intambara ubu noneho bashatse baba banarekeye ingabo zabo mu kigobe kuko ntacyo bigitwaye ariko bikaba iby’igihe gito. Hari hashize hafi amezi ane iyi ntambara itangiye ariko ubu bigaragara ko noneho ishobora kuba igiye kurangira nubwo Israel ikomeje kwitambika ngo bitaba




