Apple yatanze amakuru yahahamuye benshi. niba ukoresha iphone ibi nawe birakureba.

Ntucikwe!

Kuri iki gihe usanga akazi kose gashingiye ku bikoresho by’ikoranabuhanga cyane cyane telephone. Ibi rero byatumye kuri ubu inganda za telephone ziza imbere mu ziyoboye izindi mu kwongera umusaruro ndetse no kuzamuka mu ntera muburyo bwihuse. Ibi kandi byanatumye habaho ihangana rikomeye hagati yizi nganda ariko biza kuva mu nganda bigera no mu bakiliya b’izo nganda.

Kuri ubu uruganda rukunda kuvugwa cyane bitewe n’imari nyinshi rushora mu kwamamaza rwo muri amerika rwa Apple rwamaze gutanga amakuru umuntu yakwita akasamutwe ku bakiliya barwo.

Uruganda rwa Apple ari narwo rukora ibikoresho binyuranye nka iphone na macbook rwatangaje ko ruteganya kuzamura ibiciro by’ibicuruzwa byabo bakavuga ko ubu gukora ibyo bikoresho biri kubahenda cyane bityo bakaba basabwa kuzamura ibiciro kugira ngo nabo babashe kunguka.

- Kwamamaza -

Uwahoze ayobora uru ruganda bwana Tim Cook, avuga ko izamuka ry’ibiciro bya Apple ari ntakumirwa kuko ibiciro byo gukora ibikoresho byabo (cost of production) byiyongereye cyane.

Ubwo yaganiraga na Wall Street Journal, Cook yavuze ko ibikoresho birimo memory chips byifashishwa mu gukora ubwonko bwa telephone na mudasobwa ngo byazamutse cyane kuko nabo babigura mu zindi nganda zibikora.

Cook ntiyavuze igihe bizazamukira ndetse ntiyavuze nibizazamurirwa ibiciro ari ibihe, gusa byahise bituma benshi bibaza niba mubizazamurirwa ibiciro harimo na Iphone 18 biteganyijwe ko izasohoka mu kwezi kwa 9.

Memory Chips ni igikoresho shingiro mu gukora telephone, gusa muriyi minsi ziri kuzamuka cyane mu biciro cyane cyane biturutse kuburyo bushya bwaje bw’ubwenge buhangano (AI)

Tim Cook ati: “Turi gukora ibishoboka byose kugira ngo duhuze ibiciro n’izamuka riri hanze aha rya za chips, tumaze igihe tugerageza kurinda abakiliya bacu ngo batagerwaho n’ingaruka ry’izamuka ry’ibi biciro, gusa kugeza ubu ntacyo nabizeza kuko bimaze kurenza urugero, hashize igihe turi kurwana no guhaza isoko dufite kuko tuba dufite abakeneye ibyo dukora ariko burigihe tukagongwa n’izamuka rya hato na hato ry’ibikoresho twifashisha”

Cook yakomeje avuga ko bifuza ibiciro by’ibi bikoresho byakabaye bigabanuka bityo n’abakiliya bakoroherwa.

- Advertisement -spot_img

Inkuru wakunda

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Kwamamaza -spot_img

Izindi wasoma ubu