Abakunzi b’umuziki nyarwanda bari bategereje kubona The Ben na Bruce Melodie bahurira ku rubyiniro i Nyagatare, ariko nyuma y’igitaramo ni bwo ibintu byatangiye kurushaho gufata indi ntera.
Mu masaha make nyuma yo gususurutsa abafana mu Karere ka Nyagatare, aba bahanzi bombi bahise batangira guterana amagambo banyuze ku mbuga nkoranyambaga, ibintu byahise bikurura ibitekerezo bya benshi.
Bruce Melodie ni we wabanje gucana umuriro. Mu butumwa yashyize hanze nyuma y’igitaramo, yavuze ko ibyabereye i Nyagatare byerekanye neza urukundo abafana bamufitiye, ndetse agaragaza ko abamushidikanyaho bongeye kubona ukuri.
Yagize ati: “Mwakoze i Nyagatare. Mwabanyomoje, mwitabiriye ku bwinshi mufite imbaraga nyinshi ariko kandi mushimangira ko 001 ari we wanyu.”
Aya magambo yahise afatwa na benshi nk’ubutumwa bugamije kwerekana ko ari we ufite abafana benshi, cyane cyane ko Nyagatare isanzwe ifatwa nk’ahantu The Ben afite igikundiro gikomeye.
The Ben Yahise Asubiza Mu Magambo Arimo Umunyu Mwinshi
Ntabwo byatinze ngo The Ben nawe agire icyo avuga. Mu butumwa bwuzuyemo urwenya n’ibitego by’amagambo, yavuze ko yishimiye uko yakiriwe i Nyagatare ariko ananyomoza ibyo bamwe bari bari kuvuga.
Yagize ati: “Maze rero Nyagatare muri imfura cyane, naho njye naraye ntomboye miliyari ijana none ndabyutse nsanga murumuna wanjye arashaka ko tuzigabana ngo ni uko duhuje papa.”
Iri jambo rya “murumuna wanjye” ryahise rikurura abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga ko The Ben yari ari gutebya, abandi bakabibona nk’igisubizo cyeruye kuri Bruce Melodie.
Mu myaka ishize, The Ben na Bruce Melodie bakomeje guhanganishwa n’abakunzi b’umuziki bavuga ku ufite abafana benshi cyangwa ukomeje kwigarurira imitima y’Abanyarwanda kurusha undi.
Nubwo bombi bakomeje kugaragara hamwe mu bitaramo bya Summer Country Tour, amagambo yabo yo ku mbuga nkoranyambaga akomeje gutuma benshi bibaza niba ari ugusetsa gusa cyangwa niba koko hari irushanwa rikomeye rikomeje hagati yabo.
Icyakora, ikigaragara ni uko uru rugendo rutararangira. Nyuma ya Musanze na Nyagatare, aba bahanzi bazakomereza i Nyamata mbere yo gusoza i Rubavu.
Kandi niba amagambo bamaze iminsi baterana ari ikimenyetso cy’ubushyuhe bwibi bitaramo, abafana bashobora kwitega ko hari ibindi byinshi bikiri imbere.



