Iyi si ibaho ibintu byinshi ariko iyo bigeze ku nyamaswa ziba mu gasozi aba ari ibindi bindi, iki gitagangurirwa kitwa Brazilian wondering spider (phoneutria fera) kiri ku rutonde rw’ibitagangurirwa bitanu bwa mbere bifite ubumara bukaze kurusha ibindi byose.
Gusa muri Brazil bakizi neza cyane kuko cyarabazengereje, kimwe mu bibwira umuganga ko umugabo yariwe niki gitagangurirwa nuko igitsina kiba cyahagaze cyane ndetse bikamara umwanya munini afite ubwo bushake bwo gukora imibonano.
Abashakashatsi muri kaminuza y’ubuvuzi ya Georgia byatumye bagira amatsiko maze biga byinshi ku bumara bw’iki gitagangurirwa babutera imbeba, aba basanze ubu bumara burimo utunyangingo twa aside amine Tx2-6 ndetse akaba aritwo dutera ubu bushake budashira bw’imibonano ku muntu wese wariwe n’iki gitagangurirwa, ibi rero byatumye gihabwa izina rishya ubu benshi bacyita (batural Viagra) cyangwa umuti wongera akanyabugabo wa kamere.
Umuntu wariwe niki gitangangurirwa rero akimara kwinjirwa nuyu musemburo uri mu bumara, ako kanya ubwonko buhita butanga ibimenyetso byo gushaka imibonano kandi mu gihe kinini cyane. Abaganga banavuga mwene uwo muntu aba afite uburibwe budasanzwe kandi bishobora kumara amasaha menshi ashobora no kurenga ane ameze uko.
Ubu hatangiye gutekerezwa uburyo ubumara bw’iki gitagangurirwa bushobora kwifashishwa mu kuvura abantu bafite ikibazo cyo kugira ubushake bucye mu gutera akabariro ariko ni ibintu bikiri mu nyigo ntabwo biratanga igisubizo cya nyuma.








