Wednesday, September 9, 2026

Bill Gates agiye gushyira akadomo ku ndwara ya SiDA. Inzira 2 ziri gukoreshwa.

Ntucikwe n'Iyi:

Mu myaka isaga 40 ishize, Virusi itera SIDA (HIV) yabaye kimwe mu byorezo byahitanye abantu benshi ku Isi. Nubwo imiti igabanya ubukana bwa virusi yafashije abarwayi kubaho ubuzima busanzwe, nta muti uvura burundu wari waboneka.

Ariko mu mashusho yasohoye kuri YouTube mu byumweru bitatu bishize, umuherwe akaba n’umugiraneza Bill Gates yavuze ko hari udushya tubiri dushobora gutuma isi yegera iherezo ry’icyorezo cya HIV.

- inkuru irakomeza munsi ya ad -

HIV ntabwo ikiri igihano cy’urupfu

Bill Gates yavuze ko isi yateye intambwe ikomeye mu kurwanya HIV, bitewe ahanini n’inkunga zatanzwe n’ibihugu n’imishinga mpuzamahanga nka PEPFAR.

Yagaragaje ko kuva mu 1990, impfu ziterwa na HIV zagabanutseho 57%, bituma abantu benshi babasha kubaho igihe kirekire.

Icyakora, yavuze ko icyorezo kigihari kuko ku Isi hakiri abantu bagera kuri miliyoni 40 babana na virusi itera SIDA.

Umuherwe Bill Gates akaba n’umugiraneza, yijeje isi ko SIDA byashoboko ko yahagarikwa burundu.

Urukingo rushobora kurinda HIV amezi atandatu

Kimwe mu bintu Gates yavuze ko bishobora guhindura amateka ni urushinge rwa Lenacapavir, rwakozwe n’ikigo cya Gilead.

Uyu muti uterwa inshuro ebyiri gusa mu mwaka, kandi ushobora kurinda umuntu kwandura HIV mu gihe cy’amezi atandatu, kabone n’iyo yaba ahuye n’uwanduye.

Ikindi cyashimishije benshi ni uko igiciro cyawo giteganyijwe kugabanuka cyane, kikava ku madolari 28,000 ku mwaka kikagera hafi ku 40 USD ku mwaka mu bihugu bizagerwaho n’iyi gahunda, ibintu bishobora gutuma abantu benshi bawugeraho.

Mu mwaka wa 2017, abantu bagera kuri miliyoni 37 ku Isi babanaga na Virusi itera SIDA (HIV).
Muri bo, abarenga miliyoni 9.4 ntibari bazi ko bayanduye, nk’uko raporo ya UNAIDS ibigaragaza.

Hari icyizere cy’umuti uvura burundu

Bill Gates yanavuze ko hari ubushakashatsi buri gukorwa bushobora kuvamo umuti uvura HIV burundu.

Abashakashatsi bari kugerageza guhindura uturemangingo tw’ubudahangarwa bw’umubiri ku buryo virusi ya HIV itabasha kutwinjiramo.

Nibiramuka bigenze neza, umuntu wanduye HIV ashobora kuzabaho adakenera gufata imiti buri munsi, kuko virusi itazaba igishobora kwangiza umubiri we.

Uyu buryo kandi bushobora no kurinda umuntu utarandura HIV kutazigera ayandura.

Afurika ishobora kungukiramo byinshi

Bill Gates yavuze ko niba ubu buhanga buzabasha gukorwa ku giciro gito, bukagera no muri Afurika aho HIV ikomeje kwibasira abantu benshi, byaba ari impinduramatwara ikomeye mu buzima rusange.

Ese HIV igiye gushira?

Nubwo aya makuru atanga icyizere, abahanga bavuga ko hakiri urugendo. Lenacapavir ni uburyo bwo kwirinda kwandura HIV (PrEP), si umuti uvura umuntu wamaze kwandura. Naho ubushakashatsi ku muti uvura burundu buracyakomeje, kandi ntiburemezwa ngo butangwe ku rwego rwagutse.

Lenacapavir ni uburyo bwo kwirinda kwandura HIV (PrEP), si umuti uvura umuntu wamaze kwandura.

Icyakora, ibyo Bill Gates yavuze bigaragaza ko isi iri kwegera intego yo kugabanya cyane ubwandu bushya no gushaka uburyo bwo kuvura HIV burundu.

Mu gihe ubushakashatsi bukomeje gutanga umusaruro, icyizere cyo kubona isi idafite icyorezo cya HIV kiragenda kirushaho kwiyongera. Naho ubundi kudakurikira The Newsjam nugucikwa, sangiza nabandi iyi nkuru…

- Advertisement -spot_img

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Advertisement -spot_img
Andi Mashya!

Umunyamakuru wa TV muri Misiri yakatiwe urwo gupfa

Umunyamakuru wa televiziyo wo muri Misiri, Sarah Khalifa w’imyaka 39, yakatiwe igihano cy’urupfu hamwe n’abandi bantu 11, nyuma yo...
- Advertisement -

Soma n'Izi Nkuru

- Advertisement -