Wednesday, September 9, 2026

Uwari wegukanye ikamba rya Miss yasimbujwe umukobwa wa minisitiri. Abantu barakaye cyane

Ntucikwe n'Iyi:

Mu gihugu cya Malawi induru zadutse nyuma yuko habayeho guhitamo ugomba guhagararira igihugu mu marushanwa y’ubwiza ku rwego rw’isi ariko uwari witezwe ntabe ariwe uhabwa itike yo guserukira igihugu.

Ubusanzwe Thandi Chisi niwe wari wegukanye ikamba ry’ubwiza mu gihugu cya Malawi, gusa abantu baje kugwa mu kantu nyuma yuko bitangajwe ko icyo gihugu kizahagararirwa nundi mukobwa utari witezwe.

- inkuru irakomeza munsi ya ad -

Kuwa 13 Ukuboza umwaka ushize nibwo Chisi yambitswe ikamba ry’ubwiza muriki gihugu mu murwa mukuru Lilongwe, uyu akimara kuryambara yahise yizera neza ko ntakabuza ari nawe uzahararira igihugu cye mu marushanwa y’ubwiza ku rwego rw’isi.

Thandi Chisi

Nyamara ibi siko byaje kugenda kuko ababishinzwe bahise bafata uwari wabaye uwa kabiri ariwe Ireen Navicha uyu akaba ari umwana wa minisitiri ukuriye ibiro bya minisitiri w’intebe, uyu akaba ariwe uzahagararira iki gihugu muraya marushanwa y’ubwiza ku rwego rw’isi.

Nyuma y’ibi induru zabaye zose bibaza ukuntu bashobora guhindura ibintu nkibi byari bisanzwe bizwi uko bigenda, bamwe bati ibi bintu ntabwo binyuze mu mucyo ndetse birimo amanyanga menshi. Hari hashize imyaka 14 Malawi idahagararirwa muraya marushanwa none aho igarukiye bigarukanye induru ziteye ubwoba.

Ireen Navicha wamaze gusimbura Chisi.

Mu kwiregura abategura ibi birori bitwaje ko ngo Chisi imyaka arengeje isabwa mu kwitabira iri rushanwa ryo ku rwego rw’isi, ibi nabyo abantu ntibigeze babyemera kuko berekanye neza ko igihe iri rushanwa rizabera, uyu mukobwa Chisi azaba akiri mu myaka yemewe yo kwitabira iri rushanwa.

Miss world pageant biteganyijwe ko rizabera muri Vietnam kuva tariki ya 09 kanama kugeza tariki ya 05 Nzeli 2026. 

Naho ubundi gahunda niyayindi komeza ukurikire The NewsJam, kumakuru y’ibibera hirya no hino.

- Advertisement -spot_img

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Advertisement -spot_img
Andi Mashya!

Umunyamakuru wa TV muri Misiri yakatiwe urwo gupfa

Umunyamakuru wa televiziyo wo muri Misiri, Sarah Khalifa w’imyaka 39, yakatiwe igihano cy’urupfu hamwe n’abandi bantu 11, nyuma yo...
- Advertisement -

Soma n'Izi Nkuru

- Advertisement -