Tuesday, September 8, 2026

Umugabo yakatiwe gufungwa imyaka irenga 400 azira gutera imirwano y’imbwa

Ntucikwe n'Iyi:

Duhora tubabwira ko akazi katabuze ahubwo burya habura gutekereza neza ngo urebe icyo wakora, naho ubundi iyi si yuzuyemo amahirtwe y’akazi menshi. Gusa iyo utitonze nanone ushobora gutegura akazi kakagukoraho. 

Uyu mugabo w’imyaka 57 yitwa Vincent Lemark Burrell akaba akomoka muri leta ya Georgia muri Amerika. Kuwa 30 Mutarama 2026 uyu yakatiwe gufungwa imyaka 475 mu buroko ashinjwa gutegura imirwano y’imbwa, uyu bivugwa ko yahamwe n’icyaha cyo kurwanisha imbwa inshuro 93 ndetse anahamwa n’icyaha cyo kwica urubozo inyamaswa bikaba nabyo byaragaragaye ko yabikoze inshuro 10. 

- inkuru irakomeza munsi ya ad -

Iperereza ryatangiye muri 2022 ubwo inzego z’ubutegetsi zabonaga imbwa nyinshi ziboshye mu gipangu cy’uwo mugabo, bivugwa ko iwe bahasanze imbwa 107 zo mu bwoko bwa Pitbull ariko bagasanga zibayeho nabi cyane ndetse zitagaburirwa uko bikwiye, sibyo gusa kuko banamusanganye ibikoresho byifashishwa mu mirwano itemewe n’amategeko cyangwa se itegurwa mu buryo butemewe n’amategeko. 

Wakwibaza uti gufata imbwa nabi byatuma ufungwa imyaka 400?

Ku babyibaza twabamenyesha ko igisubizo ari Yego cyane cyane muribi bihugu bya Amerika n’uburayi aho usanga uburenganzira bw’inyamaswa bujya kuruta ubwa muntu cyane cyane ku mugabo.

Umucamanza muri uru rubanza yagendaga buri cyaha akigenera igihano ukwacyo. Urugero niba kurwanisha imbwa inshuro imwe bihanisha imyaka 3, bahise bakuba n’izi nshuro 93 zahamye uyu mugabo. 

Akimara gutabwa muri yombi, izi mbwa nazo zahise zijyanwa kwitabwaho byihariye mu bantu babigize umwuga. 

- Advertisement -spot_img

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Advertisement -spot_img
Andi Mashya!

Umunyamakuru wa TV muri Misiri yakatiwe urwo gupfa

Umunyamakuru wa televiziyo wo muri Misiri, Sarah Khalifa w’imyaka 39, yakatiwe igihano cy’urupfu hamwe n’abandi bantu 11, nyuma yo...
- Advertisement -

Soma n'Izi Nkuru

- Advertisement -