Igitaramo Diamond Platnumz Experience cyabereye mu Rwanda cyari cyitezwe n’abakunzi b’umuziki n’imyidagaduro, cyane ko cyari cyitabiriwe n’umuhanzi ukomeye Diamond Platnumz.
Nyuma y’igitaramo ariko, amashusho atari ay’umuziki yatangiye gukwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga. Muri ayo mashusho harimo aya Mutesi Jolly, wahoze ari Miss Rwanda, agaragara aganira n’umupolisi muburyo bw’impaka ku bijyanye n’imyambarire.
Icyatumye aya mashusho akurura abantu ni uko bisa n’aho hari amabwiriza yashyizweho ku myambaro abitabiriye igitaramo bagombaga kwambara, cyane cyane ku myenda ishobora kugaragaza bimwe mu bice by’umubiri.
Ibi kandi byaje nyuma y’uko Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Boniface Rutikanga, aherutse kuvuga ku myambarire idakwiye, ashimangira ko imyambarire itajyanye n’amabwiriza cyangwa indangagaciro ikwiye kwitabwaho.
Ariko video ya Jolly yatumye iki kibazo cyongera kwitabwaho.
None se Jolly yari yambaye ate?

Aha ni ho The NewsJam twahise twibaza ikibazo gishobora gusa n’icyoroshye, ariko gifite byinshi gikubiyemo:
Ese Jolly yari yambaye iki ku buryo byageze aho agirana impaka n’umupolisi?
Kandi mbere yo guha igisubizo iki kibazo, hari ikindi gikwiye kubanza kubazwa:
Ubundi “impenure” ipimirwa he?
Imyenda umuntu umwe ashobora kubona nk’iyerekana umubiri cyane, undi ashobora kuyibona nk’imyambarire isanzwe cyangwa igezweho.
Ni yo mpamvu iki kibazo kitagomba kureberwa gusa mu ndorerwamo y’umuntu umwe.
Hari amabwiriza y’ahantu umuntu ari, hari umuco, hari indangagaciro, ariko hakabaho n’ubwisanzure bw’umuntu bwo guhitamo uko yambara.

Ikibazo kiba: byose bigomba guhuzwa bite?
Jolly na we yagize icyo avuga
Nyuma y’impaka zakomeje gukurikirana amashusho ye, Jolly yagize icyo avuga ku cyemezo cyo gukumira bamwe mu bakobwa bari bambaye imyenda yagaragazaga bimwe mu bice by’umubiri.
Yagaragaje ko hakwiye kubaho uburyo bwo guhuza umuco n’iterambere ry’inganda ndangamuco, aho ibintu byombi bitagenda bisa n’ibihanganye.
Ibi ni igitekerezo gifite aho gihuriye n’impaka ziri kuvuka muri iyi minsi ku bijyanye n’imyidagaduro n’imyambarire mu Rwanda.
SOMA : Ese kujyana n’igihe bisobanuye kwerekana umubiri cyane?
Kuko imyidagaduro iragenda ihinduka, fashion irahinduka, kandi n’abahanzi ndetse n’abakunzi babo bakagenda bareba uburyo bushya bwo kwigaragaza.
Ariko se ibyo bivuze ko kujyana n’gihe ari ukuvanaho imyenda myinshi bishoboka, mbese hagasigara hafi ya ntayo?



