Tuesday, September 8, 2026

Ese kujyana n’igihe bisobanuye kwerekana umubiri cyane?

Ntucikwe n'Iyi:

Iki ni ikibazo gikwiye gutandukanywa n’impaka zo kuri internet.

Kujyana n’igihe ntabwo bivuze byanze bikunze ko umuntu agomba kwambara imyenda igaragaza umubiri cyane cyane ibice birangaza.

- inkuru irakomeza munsi ya ad -

Fashion ubwayo ni ubuhanzi. Ushobora gukora imyambaro igezweho, ikurura abantu, ikagira umwihariko kandi ikaba stylish, utagombye kuyigira nk’aho intego yayo ari ukwerekana umubiri gusa.

Ni na ho ikibazo cy’inganda z’imyidagaduro n’imideli gikomeye.

Niba dushaka ko fashion nyaRwanda igira umwihariko, ikibazo ntabwo gikwiye kuba gusa:

“Ni gute twakwirinda imyenda migufi?”

Ahubwo twakwibaza tuti:

“Ni gute twahanga imyambarire mishya, igezweho kandi ikurura abantu, ariko ikagira umwihariko wacu?”

Kuko gukurikira fashion yo hanze ntibisaba gukopera buri kintu tuyibonamo.

Dushobora gufata ibitekerezo bishya, tukabihuza n’umuco wacu, ubuhanzi bwacu ndetse n’uburyo abantu bacu bashaka kwigaragaza.

Abantu ntibabivuzeho rumwe

Amashusho ya Jolly amaze gukwirakwira, abantu bagiye batanga ibitekerezo bitandukanye.

Hari abavuga ko imyambarire atari ikibazo, kandi ko umuntu akwiriye kugira uburenganzira bwo kwambara uko ashaka.

Abandi bavuga ko umuntu ujya mu gikorwa rusange agomba kubahiriza amabwiriza y’aho agiye, kandi ko ubwisanzure bwo kwambara budasobanura gukora icyo ushaka cyose ahantu hose.

Hari n’abandi babona ko ikibazo atari imyambarire ubwayo, ahubwo ko hakwiye kubaho amabwiriza asobanutse mbere y’igitaramo, kugira ngo abantu bamenye ibyo basabwa mbere yo kugura amatike no kuhagera.

Kandi iki gitekerezo na cyo gifite ishingiro.

Niba igikorwa gifite amabwiriza y’imyambarire, kuyashyira ahagaragara mbere y’igitaramo bishobora gufasha kurushaho, kuruta ko umuntu amenya ko imyenda ye idakwiye amaze kugera ku muryango.

The NewsJam irabibona ite?

Ntidukwiye guhindura iyi nkuru intambara hagati ya “abashyigikiye Jolly” n’“abashyigikiye polisi.”

Hari ikibazo gifatika kiri inyuma y’izi mpaka: Ni gute twahuza ubwisanzure bw’umuntu, umuco, fashion n’amabwiriza y’ibikorwa rusange?

Kandi ku bwacu, igisubizo ntigikwiye kuba gusa gukuramo byinshi mu myambaro ngo tubone ko ari bwo tujyanye n’igihe.

Kujyana n’igihe ni uguhanga.

Ni ugushaka ibishya mu myambaro, gukora designs zidasanzwe, kugira creativity no gukora fashion umuntu areba akavuga ati “Ibi ni bishya!” atari ngombwa ko avuga ati “Uyu muntu yambaye ubusa.”

Niba koko dushaka ko imyidagaduro n’inganda ndangamuco nyarwanda bitera imbere, tugomba kurenga ku mpaka za buri gihe za “yambaye nabi” cyangwa “reka umuntu yambare uko ashaka.”

Tugomba gutangira kubaza ibibazo birenze ibyo:

Ese abahanga mu myambaro bacu bari gukora ibishya? Ese dufite fashion ishobora kuba modern ariko ikagira umwihariko nyarwanda? Ese dushobora gutanga umudendezo wo kwigaragaza tutabigize irushanwa ryo kwerekana umubiri?

Kuko amaherezo, imyidagaduro ikwiye kujyana n’igihe, ariko kujyana n’igihe ntibisobanuye kwambura igihe cyose. Bisobanuye guhanga ibishya.

SOMA: Mutesi Jolly na Polisi bapfuye iki? Imyambarire yongeye kuba ikibazo mu bitaramo

WOWE UBYUMVA UTE?

Aha niho abasirimu basanga amakuru y’ibiri kubera hirya no hino. Ntugende udasize igitekerezo cyawe…

- Advertisement -spot_img

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Advertisement -spot_img
Andi Mashya!

Umunyamakuru wa TV muri Misiri yakatiwe urwo gupfa

Umunyamakuru wa televiziyo wo muri Misiri, Sarah Khalifa w’imyaka 39, yakatiwe igihano cy’urupfu hamwe n’abandi bantu 11, nyuma yo...
- Advertisement -

Soma n'Izi Nkuru

- Advertisement -