Mu myaka yashize, AMALON, Gisa Cy’Ingazo na White Monkey bari mu bahanzi bakunzwe, aho ibihangano byabo byagiye bigira umwanya ukomeye mu mitima y’abakunzi b’umuziki.
Igihe cyaje kugera batagaragara cyane mu ruganda rw’umuziki, bituma bamwe mu bafana babo bibaza icyabaye. Hari n’ibihuha byagiye bibahuza n’ibiyobyabwenge, cyane cyane bitewe n’amafoto n’amakuru byagiye bigaragara ku mbuga nkoranyambaga, ariko ibyo ntibyigeze bihabwa gihamya ihagije yo gufatwa nk’ukuri.
Icy’ingenzi ni uko uyu munsi aba bahanzi basa n’abongeye gufata umurongo ukomeye. Barimo gukora no gusohora ibihangano bishya, ndetse ubuhanga bwabo bukaba bukomeje kwibutsa abafana impamvu babakundaga.
Ni nk’aho bikubise akanyafu ku muziki, bagaruka kuwushyiramo imbaraga no kutareka abafana babo ngo bakomeze kubabura.
Ariko ikibazo ni kimwe: Ese aba bahanzi baragarutse by’ukuri ngo basubire ku rwego bari bariho mbere, cyangwa ni ukongera kumara igihe gito? Tukababura
wowe, ni nde hagati ya AMALON, Gisa Cy’Ingazo na White Monkey wabonye akugaruye imbaraga nubunararibonye?




