Thursday, October 29, 2026

Vanessa yaba yaranyuze mu ki? Amagambo ye ku bagabo yatumye twibaza…

Ntucikwe n'Iyi:

Miss Uwase Raissa Vanessa yongeye gutuma The NewsJam twibaza byinshi nyuma yo kuvuga ku buryo bukomeye ku bijyanye no kurinda abakobwa, aho abagabo yabagereranyije n’“inyamaswa” abakobwa bagomba kwigishwa kwirinda.

Yasabye ababyeyi bafite abakobwa kubajyana mu myitozo njyarugamba, avuga ko isi barimo itoroshye kandi ko umukobwa agomba kumenya kwirwanaho igihe bibaye ngombwa.

Nyuma y’ayo magambo, Vanessa yongeye gushyira ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga buvuga ko 99% by’ibitekerezo bibi byandikwa muri comments bituruka ku bagabo nubundi! ndetse anavuga ko abagore baza muri uwo muryo cyangwa kuruhande rw’abagabo ari bamwe yise ba mpitamo, njonjora, ndobanura mubandi, nkunda ndakwinginze.

Aha ni ho kuri The NewsJam twahise twibaza tuti: Ese ni iki Vanessa yaba yaranyuzemo cyangwa yabonye mu buzima cyatumye avuga ku bagabo muri ubu buryo bukomeye?

Kandi ntabwo turi gufata uruhande. Ntabwo turi kuvuga ko Vanessa afite ukuri cyangwa ko ntako afite. Turimo gusa kwibaza, kuko tuzi ko Vanessa ari umugore ufite urugo, bityo amagambo ye akomeye ku bagabo akaba atuma twibaza niba hari ikintu cyihariye yaba yarabonye, yarahuye na cyo cyangwa cyamwigishije kubona ibintu muri ubu buryo.

Icyakora, nta hantu Vanessa yavuze ko yaba yarahuye n’ikibazo runaka cyatumye agira iyi myumvire, bityo ntitwakagombye kumushyiriraho inkuru tutazi.

Ariko ikibazo kiracyahari: Ese koko kuba umukobwa ari mu isi irimo abagabo bisaba ko ahora ababona nk’akaga? Cyangwa kwigisha abakobwa kwirinda no kwirwanaho bishoboka, ariko tutashyira abagabo bose mu gatebo kamwe?

The NewsJam turabaza gusa: Ese igitekerezo cya Vanessa kubagabo wowe niki ubivugaho, Ese wowe ubundi ubyumva ute? Ibitekerezo ntibihejwe.

- Advertisement -spot_img

2 COMMENTS

  1. Erega ntawutinya ishyamba atinyi icyo yahuriyemo naryo rero ntampamvu yo kumucira urubanza kuko miriyiminsi ntibyoroshye uwavuga ko byoroshye Yaba yirengagije ubwo rero we afite impamvu yabize ahubwo abagabo bisubireho rwose pe

  2. Njye Icyo navuga kuri iki gitekerezo cy’uyu mudamu,ni uko ashobora kuba yarababajwe bikomeye,ariko kubabara kwe ntakwiye kugutura uwitwa umugabo wese,kuko yarabyawe,afite basaza be,afite umugabo, baramu be afite ba nyirarume,afite ba se wabo,afite bishywa be ndetse n’abasore biganye cg bamwigishije,inshuti ze ndetse n’izumuryango Bose bamukunda.Afite ndetse abayobozi b’abagabo bagize uruhare rwo kuba afite uburenganzira bwo kwisanzura akavuga ibyiyumviro bye bigatuma aruhuka.Nkanzura mvugako bidakwiye kurengera ukavuga ibibi ku bantu bose barimo n’abo uvukamo.Nahumure rwose abagabo Bose kuvuga ko Ari ibsimba sibyo

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Advertisement -spot_img
Andi Mashya!

FRN ya Joseph Kabila ishinja Kinshasa guhitamo intambara aho guhitamo ibiganiro by’amahoro

Umutwe wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN) wa Joseph Kabila watangaje ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwahisemo...
- Advertisement -spot_img

Soma n'Izi Nkuru