Thursday, October 29, 2026

Ibya Juno Kizigenza wabimenye? Biragoye kubyiregagiza…

Ntucikwe n'Iyi:

Juno Kizigenza yongeye kutwibutsa ikintu kimwe: ubuhanga bwe mu muziki buragenda bwaguka buri munsi, ku buryo kumupima uko yakoraga ejo hashize bishobora kutaba bigihagije.

Uyu musore yongeye gutangaza ko kuri uyu wa Gatanu asohora indirimbo nshya yise “Funk Sauce (Wagwan)”, iri kumwe na Afrofuture, ndetse n’amashusho yayo akaba azahita asohoka.

Kandi uko twabashije kuyumva muri iyi teaser, iyi si ya Juno tumenyereye gusa.

Hari ikintu gitandukanye muri iyi ndirimbo. Ifite umwimerere wihariye, ariko nanone ifite wa murongo utuma wumva ko igiye kujyana abakunzi be muri bya bihe byiza byo gusoza umwaka.

Juno kandi yongeye gushyira hanze amafoto mashya ndetse anerekana artwork y’indirimbo, ayiherekeza amagambo arimo urwenya n’amarangamutima:

“Fata aga tissue, what’s the issue? Tell me the truth…”

Hanyuma akomeza ati:

“Ntabwo warira, aya marira ngo umutima ntugire icyo wibwira. Oya wikwibanira, GUKUNDA NI IBISANZWE.”

Aha noneho ni ho twibaza tuti: Juno, urashaka gutuma abantu barira cyangwa kubasubiza mu rukundo? 😂

“Fata aga tissue, what’s the issue? Tell me the truth…” amwe mumagambo ari mundirimbo nshya!

Kuva mu bihe bya Ariel Wayz kugeza ubu, Juno ntabwo ari umuhanzi ukunze kuduha ibintu bisa buri gihe. Buri uko agarutse, hari ikintu aba yahinduye, haba mu buryo yumvikanamo, mu visuals cyangwa mu buryo yubaka igitekerezo cy’indirimbo.

Kandi birasa n’aho uyu musore amaze kumva neza ko indirimbo atari amajwi gusa. Ni mood, ni amashusho, ni imyambarire, ni story ndetse n’uburyo uyigeza ku bantu.

Ni yo mpamvu no kuri iyi nshuro tutareba gusa ngo “Indirimbo nshya ya Juno irasohoka.” Ahubwo turibaza tuti: Ni iyihe version ya Juno tugiye kubona kuri iyi nshuro?

Kuko ikintu kimutandukanya na benshi ni uko atagaragara nk’umuhanzi uhora ashaka gusubiramo ibyo yakoze ejo. Ahubwo asa n’uwishimira kugerageza, guhindura uburyo no kureba aho ubuhanzi bwe bwagera.

Noneho uyu wa Gatanu turaza kubimenya neza.

“Funk Sauce (Wagwan)” – Juno Kizigenza & Afrofuture.

Ese wowe Juno ni iki ubona atandukaniyeho n’abandi bahanzi?

- Advertisement -spot_img

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Advertisement -spot_img
Andi Mashya!

FRN ya Joseph Kabila ishinja Kinshasa guhitamo intambara aho guhitamo ibiganiro by’amahoro

Umutwe wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN) wa Joseph Kabila watangaje ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwahisemo...
- Advertisement -spot_img

Soma n'Izi Nkuru