Amakuru mashya mu myidagaduro y’u Rwanda! Uncle Austin (Luwano Tosh) yatangaje ko asezeye kuri Kiss FM nyuma y’imyaka 11 akorera iyi radio kuva 2015.
Mu kiganiro yagiranye na , yemeje ko atari uguhindura akazi gusa, ahubwo hari urundi rugendo ari gutegura, azatangaza mu gihe kiri imbere. Yagize ati: “Nasezeye akazi ko gukorera radio… kandi hari ibindi biri imbere.”
Ku bijyanye n’urwego rw’itangazamakuru, yavuze ko bishoboka ko yanasezera ku mwuga wose, ariko ibisobanuro biracyaza.
Imyaka 11 y’ubwitange kuri Kiss FM
Uncle Austin yabaye umwe mu banyamakuru b’ingenzi kuri Kiss FM, akora ibiganiro byakunzwe nka Kiss TOP 30, ndetse n’ibyashimishaga abakunzi b’imyidagaduro nka Kiss Summer Awards. Yafashije abahanzi bato kumenyekana no kwagura ibikorwa byabo.

Umuhanzi w’umwuga
Si umunyamakuru gusa. Uncle Austin ni n’umuhanzi wagiye asohora albums n’indirimbo zakinwe cyane kuri radio, televiziyo no mu bitaramo. Kuri benshi, asezera kuri Kiss FM si ukugenda k’umukozi gusa, ahubwo ni uguhindura chapter ku muntu wasize igihango mu myidagaduro y’u Rwanda.

Uncle Austin yigeze kuva kuri Kiss FM ajya kuri Power FM, nyuma aragaruka. Ubu ho bisa n’aho ari official move, mbese agiye ubutagaruka.
Ibibazo biracyari byinshi:
Ese agiye kujya he?
Ese arasezera burundu ku itangazamakuru?
Umwe mu banyamakuru w’icyitegererezo mu myidagaduro, Uncle Austin yatanze umurage udasanzwe muri Kiss FM no ku rubyiniro rw’umuziki nyarwanda.

