Ikipe ya APR FC yongeye kubona intsinzi ikomeye nyuma yo gutsinda Gorilla FC ibitego 2-1 mu mukino wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (RPL), ku munsi wa 22 wa shampiyona .
Ni umukino Wabereye Kuri stade Ya Kigali Pele i nyamirambo aho abafana bamakipe yombi bari baje kwirebera uyu mukino wari uryoheye ijisho.Ni umukino waranzwe no guhangana gukomeye kumpande zombi aho hakiri kare cyane Gorilla FC yafunguye amazamu ku munota wa 23 ku gitego cyatsinzwe na Khalifa Traoré, nyuma yo gukoresha neza amahirwe yabonye imbere y’izamu Nyuma y’amakosa akomeye yari akozwe na Captain wikipe ya APR FC, Niyomugabo Claude.
Nyuma yo kujya kuruhuka Gorilla FC iyoboye, APR FC yagarutse mu gice cya kabiri ifite imbaraga nyinshi. Ku munota wa 46, rutahizamu wayo, William Togui, yatsinze igitego cyo kwishyura, agarura icyizere mu bafana ba APR FC.
Nyuma yuko atsinze iki Gitego cyo kwishyura,Umukino wakomeje kugenda ugaragaza Guhangana Kumpande zombi bikaba byanakomeje gutyo Kugeza Iminota mirongo icyenda y’umukino irangiye yose,ariko mu minota y’inyongera (90’+4), William Togui yongeye gutsinda igitego cya kabiri, cyahesheje APR FC amanota atatu y’ingenzi cyane Yari ikeneye ngo Irebe ko yakongera kujya Mumakipe 2 Yambere ayoboye Championa kugeza ubu.
Iyi ntsinzi Ya APR FC ibonetse nyuma y’imikino ine APR FC Yari imaze itabona intsinzi, bityo “Nyamukandagira” ikaba yongera Gukabakaba amanota 3 yuzuye nyuma yiki gihe Kingana niminota 360 nta ntsinzi muri rusange.
Kurubu urutonde rwa championa Nyuma y’imikino 22 Amakipe akomeje gukubana cyane aho APR FC yazamutse Ikaba inganya amanota na ALhilal yo muri sudan Amanota 42 gusa yo ikaba ifite n’ibirarane By’imikino 3 itarakina.
Uko Urutonde Ruhagaze:
1. AL HILAL – Amanota 42 (-3)
2. APR FC – Amanota 42
3. Al Merreick – Amanota 41 (-1)
4. POLICE FC – Amanota 36 (-1)
5. RAYON SPORTS – Amanota 36 (-1)
Mukeba w’ibihe byose wa APR FC ariwe Rayon sports Kurubu ararushwa amanota agera muri 5 Niyi kipe Y’ingabo z’igihugu Yambara umukara n’umweru,gusa nayo ntirakina umukino wayo igomba gukina kuruyu wa gatandatu nikipe ya MUSANZE FC kuri stade Ubworoherane Mukarere ka MUSANZE .
Championa ikomeje igeze aharyoshye aho Kurubu Utavuga neza ikipe waha amahirwe yo kuyitwara mugihe hasigaye imikino itari myinshi ngo championa y’u Rwanda isozwe.
Nyuma y’iminota 360 Ntamanota 3,APR FC Yihanije Gorilla Togui mwisura y’Intare
Related Post

