Alisha Lehmann ni umwe mu bakinnyi b’abagore bazwi cyane ku isi mu mupira w’amaguru. Ni umukinnyi ukomoka mu Busuwisi ukina ku mwanya w’ubusatirizi kandi azwi cyane kubera impano ye ndetse n’ubwamamare bukomeye ku mbuga nkoranyambaga. Yatangiye kumenyekana cyane igihe yakinaga mu makipe yo mu Bwongereza nka West Ham United Women, Everton Women na Aston Villa Women.

Uyu mukinnyi mubutumwa bwe yashyize ahagaragara yavuze uko yangiye umugabo ko baryamana wamuhaga agatubutse ku ijoro rimwe.Alisha, Mumagambo ye yagize ati:“Nakiriye ubutumwa kuri telefoni yanjye, ariko sinabusubiza. Nyuma uwo muntu yohereje ubutumwa no ku murinzi wanjye undindira umutekano tuba turi kumwe. Ubwo butumwa bwari buvuye ku muntu uzwi cyane, kandi nanjye nsa nkuwari umuzi kuko twari twarahuriye mbere nawe mu birori.
Ubutumwa bwagiraga buti: ‘Niteguye guha Alisha amafaranga ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Busuwisi (100,000 Swiss francs) kugira ngo tumarane ijoro rimwe.’
Ariko naramusubije nti: ‘Ibihumbi 100 gusa? Oya rwose!’”
Kugeza ubu, Lehmann akinira ikipe ya Leicester City Women yo mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu bagore mu Bwongereza (Women’s Super League). Yayinjiyemo muri Mutarama 2026 avuye mu ikipe yo mu Butaliyani ya FC Como Women, asinya amasezerano azamugeza nibura mu mwaka wa 2028.
Uretse kuba ari umukinnyi mwiza, Alisha Lehmann azwi cyane no ku mbuga nkoranyambaga aho afite miliyoni nyinshi z’abamukurikira, bigatuma aba umwe mu bakinnyi b’abagore bafite ubwamamare budasanzwe ku isi , Abenshi bavuga ko biterwa nanone n’imiterere ye idasanzwe.
Ese kuba umukobwa yavuga ko yahakaniye abagabo kuryamana nabo nibintu byo gushyira kukarubanda?
Uyu mukobwa wanze milliyoni 140 nawe uramushyigikiye?

Tubwire uko ubyumva?

