Byemejwe, Ikipe ya APR BBC yikuye mu irushanwa rya Basketball Africa League 2026 rizabera muri Afurika y’Epfo.
Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda ryatangaje ko RSSB The Tigers ari yo izahagararira u Rwanda mu Kalahari Conference, nubwo REG BBC ari yo yasoje ku mwanya wa kabiri mu mwaka ushize.
Iyi conference izatangira ku wa 27 Werurwe i Pretoria muri afurika yepfo.
Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) mu itangazo ryasohoye ryatangaje ku mugaragaro ko RSSB Tigers Basketball Club ari yo izahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) Season ya 6, nyuma y’icyemezo cyafashwe na APR Basketball Club cyo kutazitabira iri rushanwa.
RSSB Tigers yabonye aya mahirwe nyuma yo kwitwara neza cyane mu marushanwa yo mu gihugu, aho yegukanye Igikombe cya shampiyona y’u Rwanda ya basketball 2025 ndetse na Super Cup 2026, bigaragaza ubushobozi n’ubwitegure bwo guhangana ku rwego rwa Afurika.
FERWABA yatangaje ko ifitiye icyizere RSSB Tigers ko izitabira iri rushanwa ikazarangwa no kugaragaza ubunyamwuga, ubushake bwo gutsinda ndetse n’ishema ryo guhagararira u Rwanda mu marushanwa akomeye ya basketball ku rwego rwa Afurika.
FERWABA yongeye gushimangira ko izakomeza gushyigikira RSSB Tigers mu myiteguro yayo igana muri BAL Season 6, kandi irahamagarira abafana n’abafatanyabikorwa bose gushyigikira iyi kipe mu gihe izaba ihagarariye ibendera ry’u Rwanda ku rwego rwa Afurika.
Andi makuru ajyanye n’imyiteguro n’iyitabira ryiyi RSSB Tigers muri BAL Tuzakomeza kuyabatangariza mu bihe biri imbere.
Ferwaba yatangaje ikipe yasimbuye Apr mu mikino ya BAL 2026
Related Post

