Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yavuze ko icyemezo cyo guhuza amakipe afashwa n’Umujyi wa Kigali, arimo AS Kigali, Kiyovu Sports na Gasogi United, cyaganiriweho n’abo bireba.
Umuvugizi Mumagambo ye Yagize ati :
”Ntabwo turi umuterankunga umwe. Ntabwo tuyategeka [amakipe] icyo gukora ahubwo ni yo aganira akagira icyemezo afata bikurikije icyifuzo twatanze, twabahaye ndetse bakacyakira neza. Dutegereje ko bazatubwira icyemezo bafashe.”
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya kandi, yashimangiye ko nta mananiza yashyizweho mu gusaba amakipe [AS Kigali, Kiyovu Sports na Gasogi United] utera inkunga kwihuriza hamwe.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya kandi, yashimangiye ko nta mananiza yashyizweho mu gusaba amakipe [AS Kigali, Kiyovu Sports na Gasogi United] utera inkunga kwihuriza hamwe.

Mu Kiganiro Urubuga rw’Imikino cyatambutse kuri Radio Rwanda kuri uyu wa Mbere, yagize ati “Na bo bashyigikiye ko habaho ikipe imwe ifashwa mu buryo bufatika kurusha gufasha amakipe atandukanye, umuntu ayafashisha ibintu bike bike bitagira icyo biyamarira cyane. Icyo cyemezo tumaze kugifata, twemeje ko baganira n’abanyamuryango babo, bagafata icyemezo, cya kindi turi kwifuza tukagishyira mu bikorwa dufatanyije.”
Buri mwaka w’imikino, Umujyi wa Kigali ugenera buri kipe miliyoni 150 Frw.
Kurundi ruhande Umuvugizi akaba numwe mubakurikiranira hafi ubuzima bwa Gasogi united umunsi kumunsi,Mutabaruka Angel Bert Yavuze Ko Gasogi united ititeguye kuba yavangwa nindi kipe iyariyo yose kuko intego bayishingiye zaba zitakigezweho,bityo ibyo umujyi wa Kigali wifuza muguhuza aya makipe uko ari atatu bitakunda muburyo ubwaribwo bwose.

