AKA KANYA

Dore icyafashije Rayon sports gusezerera Police ikaba igeze 1/2 mu gikombe cy’amahoro

Umukino wa kimwe cya kane wo kwishyura mu gikombe cy’amahoro wahuzaga Ikipe ya Rayon sports na police kuri kigali pele stadium, urangiye ikipe ya Rayon sports itsinze Police FC kuri penalty.

‎Rayon sports ikomeje muri kimwe cya kabiri cy’irangiza aho isanzeyo amakipe arimo Apr FC usanzwe ari n’umukeba wayo w’ibihe byose aho byitezwe ko biramutse bigenze neza aya makipe yombi yazahurira ku mukino wanyuma tukongera kubona Derby I Kigali ihuza amakipe yombi afatwa nk’ibigugu ya mbere mu Rwanda.

‎Ni umukino utari woroshye kumpande zombi aho waranzwe n’ishyaka ryinshi,Ibi byaje no gutuma igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya ubusa kubusa,N’igice cya kabiri kiza gukinwa kirangira ntayishoboye kureba mu izamu ry’indi.

‎Haje kwitabazwa penalty,maze Rayon sports yinjiza neza izayo havuyemo Iyaraswe na Uwumukiza Obed usanzwe ari myugariro w’iyi kipe.

‎Rayon ikomeje Neza muri 1/2 kirangiza Aho biteganyijwe ko izahura na Gorilla FC muri 1/2 kirangiza.Rimwe mu ibanga Rayon yakoresheje cyane cyane muri iyi mipira y’ama penalty aho biba bishoboka ko n’ikipe ikomeye yasezererwa ni ukuba umutoza yagerageje kuziha abasanzwe bakina mu myanya y’abasatira izamu cyane.Ibi bitandukanye na police kuko yagaragayemo kuvanga cyane bitaje no kuyigwa amahoro.

‎Kwizera Olivier usanzwe ari umuzamu wa Rayon sports,yakoze agashya Nawe aba umwe mubakinnyi bateye penalty akaba yateye penalty ya kabiri ya Rayon sports akaza no kuyinjiza neza.

Ibi byose yabikoreraga imbere y’umutoza w’amavubi wari wagarutse nanone kwihera ijisho bamwe mu bakinnyi bahamagawe mu ikipe y’igihugu amavubi yitegura imikino ya Fifa series 2026 izabera i kigali muri uku kwezi.

sangiza abandi kuri

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Post