Mu mupira w’amaguru wo mu Rwanda Hongeye kuba ibisa nk’agashya. inkuru yasekeje, ibabaza kandi inatangaza abatari bake icyarimwe nyuma y’uko Gasogi United ifashe icyemezo cyo kwanga gukina umukino w’umunsi wa 25 wa Shampiyona y’u Rwanda yari gukina na Rayon Sports biyiviriyemo no gucibwa akavagari k’amafaranga, amanota akagenda ndetse inahabwa nyirantarengwa yanyuma.
Nkuko Byari biteganyijwe, ikipe ya Gasogi United yagombaga guhura na Rayon Sports saa cyenda z’amanywa kuri Kigali Pele Stadium. Gusa Bitewe n’uko ikipe ya Alhilal yo muri Sudan kuri ubu iri gukina na Rwanda premier League, yakinaga amarushanwa nyafrica kandi ishaka abafana byabaye ngombwa ko Rwanda Premier League ifata icyemezo maze imenyesha amakipe yombi ko umukino bafitanye uzakinirwa muri stade amahoro nyuma gato y’uwa Alhilal yakinaga na RS Berkane.
Nubwo byakozwe gutya Gasogi United yo ntiyabyishimiye na gato kuko yeruye ivuga itabimenyeshejwe muburyo bukwiye nuko ihita ifata umwanzuro wo kutaza gukina uyu mukino. Aho ni ho ibintu byahise bihinduka film irimo comedy n’amarira icyarimwe.
Ibyakurikiyeho byabaye nk’inkuba ikubise, gusa benshi bari babyiteze. Jules Karangwa mukiganiro n’itangazamakuru avugira Rwanda Premier League, yabanje yisegura kubafana mu byukuri bari bishyuriye imikino ibiri ariyo uwa Alhilal n’ uwa Rayon sports gusa bakaba batashye barebye umukino umwe gusa. Yakomeje avuga ko Gasogi ntakabuza iza guterwa mpaga kuko ibitegannywa n’amategeko mbere y’uko mpaga yemezwa byose byakurikijwe bityo nibamara kwakira raporo y’abasifuzi, Gasogi United iza guterwa mpaga y’ibitego 3 kubusa bwayo.

Si ibi gusa kandi kuko, Gasogi yaciwe Milliyoni ebyiri y’amafaranga y’u Rwanda nk’indishyi .
Gasogi kandi yahawe gasopo yanyuma imenyeshwa ko niyongera izakurwa mu cyiciro cyambere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda (Rwanda Premier League), Ndetse yazanashaka kugarukamo ikaba yahera mubyiciro byo hasi izamuka kugirango izongere igere mu cyiciro cya mbere mu Rwanda.
Nk’aho bitari bihagije, Gasogi United ntiyemerewe no gukina umukino ukurikiyeho na Kiyovu Sports itarishyura ayo mafaranga.
Umuyobozi wa Rwanda Premier League, Hadji Mudahiranywa, yavuze ko amategeko yose yakurikijwe mu kwimura umukino, anatangazwa no kubona Gasogi United itigeze igera ku kibuga. Mu magambo ye, bisa n’aho ari nka wa muntu wateguye ibirori neza, ariko umushyitsi akanga kuza ngo ntiyahawe ubutumire bwanditse neza.

.

