Tuesday, September 8, 2026

Iran na Oman biri hafi kumvikana ku ifungurwa ry’inzira y’amato ya Strait of Hormuz, ariko hari impaka ku ruhare rwa Iran

Ntucikwe n'Iyi:

Iran na Oman biri mu biganiro bya nyuma bigamije kongera gufungura inzira y’ubwikorezi bwo mu mazi ya Strait of Hormuz, imwe mu nzira z’ingenzi ku bucuruzi bw’isi, nyuma y’amezi menshi ibikorwa byo kohereza ibicuruzwa n’amavuta ya peteroli bihungabanye.

Icyakora, ibiganiro biri guteza impaka kubera uburyo Iran ishaka kugira uruhare runini mu micungire y’iyi nzira.

- inkuru irakomeza munsi ya ad -

Nk’uko abayobozi ba Iran babivuga, amato yinjira mu Kigobe cya Persia (Persian Gulf) yakoresha inzira inyura hafi y’inkombe za Iran, kandi akishyura amafaranga y’ubwisungane cyangwa serivisi, azagabanywa hagati ya Iran na Oman. Tehran ivuga ko ayo mafaranga azafasha mu mutekano, kuyobora amato no kurengera ibidukikije byo muri ako karere.

Ariko uruhande rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntirwemeranya n’iyo mvugo. Umwe mu bayobozi ba Amerika yavuze ko nta masezerano ateganya ko Iran izajya yishyuza amato cyangwa igenzura urujya n’uruza rw’ayo anyura muri Strait of Hormuz.

Strait of Hormuz nkuko umaze kubimenya ni imwe mu nzira z’ingenzi ku Isi, kuko inyurwamo hafi 20% bya peteroli yoherezwa mu nyanja ku rwego mpuzamahanga. Icyo ni cyo gituma impinduka zose ziyibaho zigira ingaruka ku biciro bya peteroli no ku bucuruzi bw’ibihugu byinshi.

Nubwo impande zombi zigaragaza ko hari intambwe imaze guterwa mu biganiro, haracyari ukutumvikana ku kibazo cy’ububasha bwo kugenzura iyo nzira n’uburyo amafaranga ya serivisi yakusanywa.

Abasesenguzi bavuga ko niba amasezerano asinywe, ashobora gufasha kongera urujya n’uruza rw’amato no kugabanya ihungabana rimaze amezi rigaragara muri iyi nzira y’ingenzi ku bukungu bw’isi. Ariko nanone ashobora gukomeza guteza impaka hagati ya Iran, Amerika n’ibindi bihugu bishingiye kuri iyo nzira mu gutwara peteroli n’ibindi bicuruzwa.

- Advertisement -spot_img

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Advertisement -spot_img
Andi Mashya!

Umunyamakuru wa TV muri Misiri yakatiwe urwo gupfa

Umunyamakuru wa televiziyo wo muri Misiri, Sarah Khalifa w’imyaka 39, yakatiwe igihano cy’urupfu hamwe n’abandi bantu 11, nyuma yo...
- Advertisement -

Soma n'Izi Nkuru

- Advertisement -