Derby ishyushye yindi yahumuye APR FC na Al Hilal SC mu ntambara y’igitutu
Shampiyona y’u Rwanda ikomeje gusiga inkuru nyinshi zishimishije, ariko umukino utegerejwe cyane hagati ya APR FC na Al Hilal SC ni wo uri guca ibintu cyane kurusha indi.
Ni umukino utari Derby isanzwe, gusa urimo igitutu, n’amarangamutima y’abafana benshi cyane cyane kubera uko amakipe yombi amaze igihe ari mu bahanganiye igikombe cya shampiyona ukurikije uko urutonde kugeza ubu ruhagaze.
Ubutumwa bwa Al Hilal SC: “Turaza guhorera Rayon Sports”
umutoza wa Al Hilal SC, Laurențiu Reghecampf, yatangaje amagambo akomeye yatumye abafana batangira kwiyumvisha umukino mu buryo bushya.
Yagaragaje ko ikipe ye yiteguye neza kandi ifite intego yo gutsinda APR FC,Muri iyi mvugo, Al Hilal SC igaragara nk’iri mu mwanya w’“uhagarariye Rayon Sports” mu rugamba rwo guhangana na APR FC.

Ibi byongereye ubukana bw’uyu mukino, kuko si umukino usanzwe w’amakipe abiri gusa, ahubwo wabaye nk’inkuru ivanze n’amarangamutima y’andi makipe yo muri shampiyona.ibi bikaba byavuye ku kuba na bamwe mu bakunzi ba Rayon nabo bavuze ko biteguye gutera inkunga al hilal ariko ikabatsindira APR FC.
APR FC, Rayon Sports na Al Hilal SC: uruhurirane rw’ihangana ridasanzwe
Mu mateka ya shampiyona y’u Rwanda, APR FC na Rayon Sports ni amakipe abiri ahora ari ku isonga mu guhatanira igikombe.Aba ni bo bakunze kuba bahanganye buri mwaka, buri imwe ishaka kurusha indi haba mu bitego, mu manota ndetse no mu buryo bwo kwigaragaza ku rwego rw’igihugu.
Kuri iyi nshuro, Al Hilal SC yo muri Sudani yinjiye muri iyi nkundura, isa n’iyinjira mu mwanya wa Rayon Sports mu rugamba rwo guhangana na APR FC, cyane cyane nyuma y’uko APR FC yagiye igaragaza imbaraga muri shampiyona.
Ibi byatumye bamwe mu bafana babona uyu mukino nk’aho ari “Rayon Sports itaziguye ibinyujije kuri Al Hilal SC.”
Imyiteguro ya Al Hilal SC: ubukana bwinshi mbere y’umukino
Al Hilal SC yakomeje imyiteguro yihariye, aho umutoza Reghecampf yahisemo kuruhutsa bamwe mu bakinnyi bakomeye kugira ngo bazitegure neza icyo we yise Derby.
Ikipe iri gukora imyitozo yibanda ku bwugarizi bukomeye no gukoresha uburyo bwo gutungura APR FC mu minota y’ingenzi y’umukino ngo cyane ko ariho babonye ifite intege nke.
APR FC kuri ubu, ifite igitutu cyo kugumana isura yayo nk’ikipe ikomeye, iri mu rugamba rukomeye rwo kugabanya ikinyuranyo cy’amanota hagati yayo na Al Hilal SC iyoboye urutonde.
Nyuma yo kunganya na Rayon Sports, APR FC igomba kugaragaza ko ishobora guhangana n’andi makipe akomeye atandukanye, cyane cyane Al Hilal SC iri mu mwanya wa mbere.
Umukino ugiye kuba rero ni nk’ikizamini gikomeye ku rwego rwa APR FC muri iyi season.
Icyo iyi Derby ishobora guhindura muri shampiyona
Uyu mukino urenze kuba umukino usanzwe. Ushobora kugira ingaruka zikomeye ku rugamba rwo kwegukana igikombe.
Al Hilal SC nitsinda,izarushaho gushimangira umwanya wayo wa mbere naho APR FC itsinze, izagarura icyizere mu rugamba rwo guhatanira igikombe naho nibinganya cyangwa Apr igatsindwa, Rayon Sports ishobora kubibonamo amahirwe yo gukomeza kwiyegereza imbere
Ibi bituma uyu mukino uba umwe mu mikino ikomeye cyane muri iyi season.




