Wednesday, September 9, 2026

Korea: Utsinzwe ikizami ku ishuri azajya ahita ajyanwa gucukuru amabuye

Ntucikwe n'Iyi:

Burya hari ahantu ishuri ridakinishwa na gato, mu gihe mu Rwanda umwana atsindwa agasibira ngo yongere agerageze amahirwe cyangwa se agahindurirwa ikigo, muri koreya ya ruguru ibi siko bimeze.

Mu isuzuma ryakozwe mu ntangiriro z’uyu mwaka ryagaragaje ko abanyeshuri benshi batsinzwe amasomo y’ingenzi mu mashuri yisumbuye ndetse bitera impungenge leta kugeza naho inteko itoye ko hagomba kujyaho ingamba nshya zirimo n’ibihano ku bazajya batsindwa amasomo y’ingenzi igihugu gishyize imbere.

- inkuru irakomeza munsi ya ad -

Abanyershuri bahawe gasopo ya nyuma, ko uzajya abura amanota ahagije yo gutsinda azajya ahita ajyanwa mu birombe cyangwa mu bwubatsi akajya gukomerezayo ubuzima.

Ishyaka riri ku butegetsi rivuga ko mu gihe umunyeshuri yananiwe gutsinda amasomo we yihitiyemo mu mashuri yisumbuye, byanze bikunze agomba kubibazwa ndetse akabihanirwa, ajyanwa mu mirimo y’ubucukuzi ndetse n’ubwubatsi.

Abanyershuri bahawe gasopo ya nyuma, ko uzajya abura amanota ahagije yo gutsinda azajya ahita ajyanwa mu birombe cyangwa mu bwubatsi akajya gukomerezayo ubuzima.

Iri shyaka rivuga ko abanyeshuri batsinzwe amasomo y’ubumenyi bagomba guhita bajyanwa hasi mu mashuri y’imyuga, babisoza bagahita bajyanwa gucukara nyiramugengeri, cyangwa se ku bikwa byubaka ingomero z’amashanyarazi ndetse no zindi nyubako z’ibikorwaremezo.

Basaba ko kandi ibi byazahera ku bana b’abayobozi bakuru mu gihugu kuburyo uzahirahira wese agatsindwa n’amasomo akurikirana mu ishuri ubwo bizajya biba byamunaniye akajyanwa mu myuga. Ibi ngo bigamije gukwirakwiza mu gihugu hose uburezi butajegajega kandi bushingiye ku byo ishyaka ryasezeranyije abaturage. 

Hari ababyeyi ariko batishimiye ibi bavuga ko ishyaka rishaka gushora abana babo mu mirimo y’agahato cyane ko muriki gihugu abakozi ari bacyeya cyane cyane mu mirimo y’ubucukuzi ndetse n’ubwubatsi. 

- Advertisement -spot_img

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Advertisement -spot_img
Andi Mashya!

Umunyamakuru wa TV muri Misiri yakatiwe urwo gupfa

Umunyamakuru wa televiziyo wo muri Misiri, Sarah Khalifa w’imyaka 39, yakatiwe igihano cy’urupfu hamwe n’abandi bantu 11, nyuma yo...
- Advertisement -

Soma n'Izi Nkuru

- Advertisement -