Nyuma y’uko Arsenal F.C. itsinzwe na Paris Saint-Germain F.C. kuri penaliti ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League, benshi bibajije impamvu myugariro Gabriel Magalhães ari we wateye penaliti ya nyuma kandi atari asanzwe azitera.
Arsenal yari yabanje kuyobora umukino hakiri kare ku gitego cya Kai Havertz, ariko PSG iza kwishyura nyuma y’uko Cristhian Mosquera akoreye ikosa Khvicha Kvaratskhelia mu rubuga rw’amahina. Penaliti yakuwemo yinjijwe neza na Ousmane Dembélé.
Nyuma y’iminota 120 amakipe yombi anganya, hitabajwe penaliti. Arsenal yaje kugira amahirwe make nyuma y’uko Eberechi Eze ahusha penaliti, nubwo umunyezamu David Raya yari yabashije gukuramo iya Nuno Mendes.
Igihe PSG yari imaze gutsinda penaliti yayo ya kane binyuze kuri Lucas Beraldo, Gabriel yasabwaga gutsinda kugira ngo Arsenal ikomeze kugira amahirwe. Icyakora, ishoti rye ryarenze izamu, biha PSG igikombe cya kabiri cya Champions League mu myaka ibiri ikurikirana.
Nyuma y’umukino, Arteta yasobanuye ko Gabriel atahatirijwe gutera iyo penaliti.
“Yashakaga kuyitera. Twari twarabyiteguye kandi yarabitojwe. Twari tuzi ko umukino ushobora kugera kuri penaliti, bityo hakabaho n’abakinnyi batari basanzwe bazitera bagomba gufata inshingano,” niko Arteta yavuze .
Mu gihe abafana bamwe banenze icyo cyemezo, Declan Rice yahise ashyigikira bagenzi be nyuma y’umukino.
Yagize ati:
“Guhusha penaliti ku mukino wa nyuma wa Champions League birababaza, ariko turabashyigikiye. Ni ibintu bibaho muri ruhago. Gabriel na Eze badufashije cyane muri uyu mwaka, kandi tutabafite ntabwo tuba twaratwaye Premier League.”
Nubwo Arsenal yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Bwongereza, inzozi zayo zo gutwara Champions League zongeye gusubikwa, mu gihe PSG yakomeje kwerekana ko ubu iri mu makipe akomeye cyane ku mugabane w’u Burayi.




