Mu buzima hari byinshi biba umuntu agasigara nta mahitamo afite ndetse agasigara nta na hamwe ho gupfunda imitwe. Uyu nawe akimara gukatirwa igifungo kirekire mu buryo atasobanukiwe yageze muri gereza yibaza ibimubayeho biramuyobera.
Uyu wari ukiri umusore muto yageze muri gereza yibuka ibyaha yakoze nawe yumva agize ubwoba, gusa ngo hari ikibazo yibajije ariko akiburira igisubizo, yaribajije ngo ubundi hari habaye iki ngo nkore biriya byaha byose? Nawe ngo yarabitekerezaga bikamurenga ariko ntasobanukirwe neza icyamusunikiye gukora ibyo byaha.
Muri uwo mwaka wa 1971, Uyu musore warufite imyaka 22 icyo gihe yitwa Gerald Mayo, yakomeje gutekereza cyane ndetse agera kure, uyu yakomeje kwibaza impamvu yaba yaramusunikiye gukora ibyo byaha ariko bikomeza kumubera amayobera, ariko we yizeraga ko hari ingufu zidasanzwe zitari ize zamushutse gukora ibyo byaha.

Uyu rero yaravuze ngo, niba koko izo mbaraga zihari zankoresheje ibibi ntahandi zaba zaturutse, zaba ari iza satani, yahise apanga ikirego akijyana mu rukiko ndetse uyu ntanubwo yashinjaga shitani kumukoresha ibibi gusa ahubwo yayishinjaga ikibi cyose kiri ku isi ko ariyo yagiteye.
Uyu yashinjaga shitani guteza akaga ku isi, kuko ariwe uri inyuma y’ibyaha byose bikorwa ku isi ndetse n’ibibi byose biri kuba mu isi. Mayo yatekerezaga neza ko inzira yose yanyuze nibyo yanyuzemo kugeza ageze muri gereza, byose byakozwe na Satani ntakabuza, uyu ngo yizeraga neza ko uyu lusiferi ariwe watumye Mayo arenga ku mategeko bikamugeza muri gereza ndetse ku giti cye ibyaha yakoze Atari kubyishoboza ntazindi mbaraga zibyihishe inyuma.
Gusa umucamanza yanze kwakira iki kirego kuko yavugaga ko kidasobanutse, umucamanza yavugaga ko bidashoboka ko wajya kurega umuntu utabaho. Umucamanza ati ese atuye he, wamukurahe, uretse no kuba atari umuturage wa America ntanaho wamukura kuburyo wabasha kumukurikirana mu nkiko.



