Muri koreya ya ruguru inteko ishinga amategeko yavuguruye itegeko nshinga ndetse ubu bongeyemo ingingo ivuga ko mu gihe umuyobozi wabo w’ikirenga Kim Jong Un yaba yishwe bikozwe n’igihugu cy’amahanga icyaricyo cyose, iki gihugu kizahita kirasa ibisasu bya kirimbuzi ako kanya nta kwirirwa babitekerezaho Kabiri.
Ibi bije nyuma y’amezi macye Amerika na Israel bishe abayobozi bakuru ba Iran barimo n’umuyobozi wabo w’ikirenga.
Iri tegeko rero rishya rivuga ibi bisasu bya kirimbuzi bagomba kubitunganya kuburyo umunsi Kim Jong Un yishwe, ibyo bisasu bizahita byirasa hadasabye uruhushya rw’undi muntu uwariwe wese. Ibi nibyo byitwa “automatic nuclear strike” ibi kandi ntibireba urupfu rwa Kim gusa ahubwo rinavuga ko no mugihe yakomereka cyangwa agahura n’akaga gashobora gutuma adakomeza akazi ke neza byose bitewe n’igihugu cy’amahanga ibi bisasu bizahita byirekura nta kabuza.
Bivugwa ko iri tegeko ryashyizweho umukono kuwa 22/03/2026 nubwo bitahise bitangazwa ariko ubu byashyizwe hanze n’ubutasi bwa koreya yepfo ihora ihanganye na koreya ya ruguru. Icyakora muriri tegeko rishya Kim Jong Un yagumanye ububasha busesuye bwo gutanga umwanzuro wa nyuma mu kugenzura ndetse no kurasa ibisasu kirimbuzi, icyongewemo gusa nuburyo noneho ibi bisasu bishobora kwirasa ubwabyo mu gihe Kim yaba atari mu buzima bwiza biturutse ku gitero cy’umwanzi wo hanze y’igihugu.

Wakwibaza uti ese ibisasu byakwirasa gute?
Ubu buryo busanzwe no mu gihugu cy’uburusiya bo babwita “dead hand system” mu gihe igihugu cyagabwaho igitero ndetse kandi kigamije guhitana abayobozi bakuru, hahita hashyirwaho uburyo bumeze nk’intabaza yo mu bihe bidasanzwe, mugihe umukuru apfuye cyangwa akanegekazwa kuburyo ubuzima bwe bwaba buri mu kaga, bwa buryo bwakozwe buhita bubibona maze bukarekura ibisasu kirimbuzi bidasabye inzira zisanzwe zo kurasa mwene ibi bisasu.
Ibi rero bituma ibihugu by’amahanga cyane ibyifata nk’umwanzi wa Koreya ya ruguru bitinya kuba byagaba igitero kuriki gihugu. Kuko nabyo ntibyabigwa amahoro




