Wednesday, September 9, 2026

Umugore wa Cristiano Ronaldo, yasobanuye impamvu bahisemo kugira ubukwe bwabo ibanga (AMAFOTO)

Ntucikwe n'Iyi:

Nyuma y’uko amafoto n’amashusho y’ubukwe bwa Cristiano Ronaldo na Georgina Rodríguez atangiye kujya hanze, Georgina yongeye kuvuga ku mpamvu bombi bahisemo kugira ubukwe buto kandi bw’ibanga.

Aba bombi basezeranye ku wa 11 Kanama 2026, mu muhango wabereye mu rugo rwabo i Cascais muri Portugal, aho bari kumwe n’abana babo batanu. Ibi byabaye ku munsi w’imyaka 10 bari bamaze bamenyanye.

- inkuru irakomeza munsi ya ad -

Mbere y’ubukwe, benshi bari biteze ko Ronaldo na Georgina bagiye gukora ubukwe bunini bwitabirwa n’ibyamamare byinshi, ariko bombi bahisemo ibitandukanye n’ibyo abantu bari biteze.

Mu kiganiro bagiranye na Vogue, Georgina yavuze ko akiri umwana yigeze kurota ubukwe bunini kandi bw’akataraboneka, ariko uko imyaka yagiye ishira, ibyo yifuzaga byarahindutse.

Kuri we, icy’ingenzi cyari ukugira umunsi wihariye uri kumwe n’umuryango we, aho kugira ngo ubukwe buhinduke igitaramo cy’abantu benshi.

Uwo muhango wari ugizwe n’umuryango wabo wa hafi cyane, abana babo batanu bakaba ari bo bari mu bantu b’ingenzi bari bahari. Nyuma y’umuhango wo gusezerana, umuryango wanagiye i Fátima aho bahawe umugisha mu muhango wihariye.

Nubwo bahisemo gutangira ubuzima bwabo nk’umugabo n’umugore mu buryo bw’ibanga, Georgina yavuze ko ubukwe bunini butarangiye burundu mu bitekerezo byabo.

Georgina Rodríguez,kurubu yamaze kuba umugore wa Cristiano byemewe n’amategeko.

Bombi bateganya ko mu gihe kiri imbere bashobora gukora ibirori binini, bakabitumiramo inshuti n’umuryango mugari kugira ngo bizihize urukundo rwabo hamwe.

Icyo bahisemo kuri iyi nshuro ni ugushyira imbere umuryango, ubusabane n’akamaro k’uwo munsi, aho kwiruka ku bunini bw’ibirori.

Uru rugendo rwabo rw’urukundo rwatangiye mu 2016 ubwo bahuriraga muri Gucci i Madrid, nyuma y’imyaka 10 baza gufata icyemezo cyo gusezerana mu muhango muto kandi wihariye.

Ubukwe buto, umuryango muto, ariko inkuru nini y’urukundo rwa Ronaldo na Georgina.

- Advertisement -spot_img

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Advertisement -spot_img
Andi Mashya!

Umunyamakuru wa TV muri Misiri yakatiwe urwo gupfa

Umunyamakuru wa televiziyo wo muri Misiri, Sarah Khalifa w’imyaka 39, yakatiwe igihano cy’urupfu hamwe n’abandi bantu 11, nyuma yo...
- Advertisement -

Soma n'Izi Nkuru

- Advertisement -