Mu buzima hari abantu benshi twifuza kumera nka bo. Tubabona bafite amafaranga, bafite imibiri twifuza, bafite ubuzima twifuza cyangwa se bamaze kugera ku rwego twifuza kugeraho.
Ariko ikibazo ni iki: Ese kuba ushaka kumera nk’umuntu birahagije?
Ni cyo kibazo benshi batangiye kwibaza nyuma y’amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Ashton Hall ari kumwe n’umunyarwenya w’Umunyarwanda Bogari.
Mu ruzinduko Ashton Hall ari kugirira mu Rwanda, yahuye n’urubyiruko rutandukanye, akina imikino yo kwidagadura ndetse anasura ahantu hatandukanye.
Ariko kimwe mu bihe byafashe abantu benshi ni ikiganiro gito yagiranye na Bogari.
Bogari yabanje kwiyereka ati:
“Nitwa Bogari… Mu Rwanda banyita Igikoko.”
Nyuma y’ibyo, Bogari amubwira amagambo ashobora kuba yaratekereje ko ari ibintu bisanzwe wenda no kwisekereza abantu.
Ati:
“Ndifuza ko umpe umugisha nanjye nkazamera nkawe.”
Icyo gihe benshi bari bahari batekerezaga ko Ashton ashobora kumusekera cyangwa akamubwira amagambo yo kumutera morale.
Ariko igisubizo yatanze cyatangaje benshi.
Ati:
“Oya… ibyo ni Imana ibikora. Njye sindi Imana.”
Hanyuma amubaza ikibazo cyoroshye:
“Ese ukora imyitozo?”
Bogori ntiyasubije ikibazo yari abajijwe.
Ahubwo yongera kuvuga ati:
“Ariko nzamera nkawe.”
Ashton amurebye asa n’uwatunguwe, akomeza urugendo rwe ariko amusigira amagambo make cyane.
Ati:
“Be better… Be better.”
Isomo abantu benshi batabonye
Ku bantu benshi, ayo yari amagambo asanzwe.
Ariko ku bandi, yari isomo rikomeye cyane.
Ashton ntiyashakaga kubwira Bogari ko atazamugeraho.
Ahubwo yashakaga kumwibutsa ko nta muntu ushobora kugusimbukira urugendo.
Nta mugisha ushobora gusimbura discipline.
Nta motivation ishobora gusimbura akazi.
Nta muntu ushobora kuguha umubiri, ubuzima cyangwa intsinzi atakoreye.
Urubyiruko rwifuza ibisubizo byihuse
Muri iki gihe cya TikTok na Instagram, abantu benshi babona ibisubizo ariko ntibabone urugendo rwabigejejeho.
Babona imodoka.
Babona amafaranga.
Babona imitsi.
Babona amazu.
Ariko ntibabone imyaka umuntu yamaze abyuka saa kumi za mu gitondo, akora imyitozo buri munsi, yubaka ubucuruzi cyangwa yiga.
Ni yo mpamvu amagambo ya Ashton yakomeje kuvugwa.
Yasabye Bogori kuba mwiza kurushaho, ariko icyo yashakaga kuvuga ni kimwe:
Niba ushaka kuba nk’undi muntu, tangira gukora ibyo yakoze.
Ese abakire bato babyigiraho iki?
Abantu benshi bavuga ko urubyiruko rukwiye gushaka mentors.
Ni byo.
Ariko mentor ntaguha ubuzima bwe.
Akuwereka inzira.
Ni wowe uyinyuramo.
Ashton Hall ashobora kugutera imbaraga.
Ariko ntabwo yakorera imyitozo mu mwanya wawe.
Ntabwo yakubyukira kare.
Ntabwo yakwirukira.
Ntabwo yakwubakira discipline.
Ibyo byose ni akazi kawe.
Ni yo mpamvu amagambo make yavuze ashobora kuba ari yo yari akomeye kurusha ibindi byose yavuze mu Rwanda.
Hari isomo rikomeye ririmo
Abantu benshi batekereje ko aya mashusho yari ayo gusetsa.
Ariko iyo uyarebye neza, usanga harimo ubutumwa bukomeye ku rubyiruko rwifuza kugera kure.
Hari itandukaniro rinini hagati yo kwifuza kuba nka runaka no gutangira gukora ibintu bizakugira nka runaka.
Kuko nk’uko Ashton Hall yabivuze:
“You just got to put the work in.”
Ni ukuvuga ko nta nzira ngufi ibaho. Ushaka impinduka, agomba kubanza kwemera gukora akazi kazizana.



