Hari ibintu bishobora guhindura ubuzima bw’umuntu mu kanya gato. Kuri Mr Kagame, kimwe muri byo ni igihe yisanze ashinjwa icyaha cyo gufata ku ngufu kandi we akavuga ko atari byo.
Mu kiganiro The Choice Live, uyu muhanzi yavuze inkuru itari yarigeze ayisangiza benshi, agaragaza uburyo yigeze kunyura mu bihe bikomeye byamusigiye isomo rikomeye kugeza n’uyu munsi.
Mr Kagame yavuze ko byose byatangiye ubwo umukobwa yamuhamagaraga agaragaza ko amufana kandi ashaka kumubona. Icyo gihe ngo yari asanzwe afite umukobwa bakundanaga, ari na yo mpamvu atari yabanje kwemera ko uwo mukobwa aza kumusura.
Icyakora, ngo inshuti ye yamugiriye inama yo kumwemerera akaza. Nyuma yo kuhagera, ibintu ngo byaje guhinduka ubwo uwo mukobwa yagiranaga ikibazo n’iyo nshuti ye.
Byageze No Kuri RIB Na Forensic
Mr Kagame yavuze ko nyuma yo kutumvikana n’iyo nshuti, uwo mukobwa yababwiye ko agiye kubakorera ikintu batazigera bibagirwa mu buzima bwabo.
Nyuma y’igihe gito, ngo yagiye kubarega avuga ko bamufashe ku ngufu. Uwo muhanzi yavuze ko icyo kirego cyatumye afatwa ndetse ikibazo kigera no ku rwego rwo kujyanwa muri laboratwari ya forensic kugira ngo hakorwe ibizamini.
Yavuze ko icyo gihe yagize ubwoba bukomeye cyane kuko yumvaga ubuzima bwe n’izina rye bishobora kwangirika mu gihe ibyo yashinjwaga byari kuba byemejwe.
Gusa yavuze ko amaherezo ukuri kwaje kujya ahagaragara, ibintu avuga ko yabonagamo ukuboko kw’Imana.
Uyu muhanzi yavuze ko ibyamubayeho byamusigiye isomo rikomeye ku buryo ubu atagipfa kwizera umuntu uwo ari we wese.
Yatangaje ko mbere yo kugira umubano wa hafi n’umuntu, asigaye abanza gusaba indangamuntu kugira ngo amenye neza uwo ari we. Yongeyeho ko hari n’igihe byaba ngombwa agafata amashusho agaragaza ibyo bumvikanyeho mbere kugira ngo hatagira uvuga ibitandukanye nyuma.
Aya magambo ya Mr Kagame aje nyuma y’uko mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga havuzwe inkuru ya Shaddyboo, wavuze ko yigeze gusurwa n’umusore, akamusindisha, hanyuma akabyuka mu gitondo atazi ibyamubayeho.
Nubwo ari inkuru ebyiri zitandukanye, zose zongeye kuzamura ibiganiro ku kamaro ko kwitwararika no kugira ubwitonzi mu mibanire, cyane cyane mu bihe aho ikirego cyangwa ibirego nk’ibi bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’umuntu.



