Chris Brown ashobora kwishyura akayabo nyuma yo gusangwa afite uruhare mu gitero cy’imbwa ye

Ntucikwe!

Chris Brown yongeye kwisanga mu bibazo by’amategeko nyuma y’uko inteko y’abacamanza (jury) imusanze afite uruhare ku bikomere uwahoze amukorera isuku yakomerekeye mu rugo rwe, nyuma yo guterwa n’imbwa yari iwe. Chris Brown arashinjwa kutita ku mutekano wari ukwiye kuba warubahirijwe ku mutungo we.

Nk’uko byatangajwe na TMZ, uru rubanza rwari rumaze igihe ruburanishwa hagati ya Chris Brown na Maria Avila, wahoze amukorera isuku. Maria yavuze ko yagabweho igitero n’imbwa nini yari mu rugo rwa Chris Brown mu gihe yari agiye kujugunya imyanda mu gikari.

Mu rubanza, Maria yavuze ko nyuma y’icyo gitero yari yuzuye amaraso ndetse yakomeretse bikomeye. Ku ruhande rwa Chris Brown, yabwiye urukiko ko atahamagaye ubutabazi (911) ku giti cye kuko yatinyaga ko ayo makuru yahita ajya mu itangazamakuru. Nyuma, umwe mu bari mu itsinda rimufasha ni we wahamagaye ubutabazi.

- Kwamamaza -
Chris Brown yongeye kwisanga mu bibazo by’amategeko kubera imbwa ye.

Mu ntangiriro z’urubanza, Chris Brown yari yahakanye uburangare, avuga ko Maria Avila ari we wateye imbwa cyangwa akayikangura, bityo akaba ari na we wagize uruhare mu bikomere yagize. Icyakora, inteko y’abacamanza ntiyemeye iyo ngingo, isanga Chris Brown afite inshingano ku byabaye.

Maria Avila yari yasabye urukiko kumugenera indishyi zingana na miliyoni 90 z’amadolari ya Amerika kubera ibikomere n’ingaruka avuga ko yagize nyuma y’icyo gitero. Gusa kugeza ubu, umubare nyakuri w’amafaranga Chris Brown ashobora gutegekwa kwishyura nturatangazwa ku mugaragaro.

Iki kibazo cyongeye gushyira Chris Brown mu nkuru z’amategeko, mu gihe amazina ye asanzwe akunze kugaragara mu bitangazamakuru bitewe n’imanza n’ibibazo bitandukanye yagiye ahura na byo mu myaka yashize.

Abakurikiranira hafi uru rubanza bategereje kumenya icyemezo cya nyuma cyerekeye ingano y’indishyi azasabwa kwishyura, nyuma y’uko urukiko rwamaze kwemeza ko afite uruhare ku byabaye.

- Advertisement -spot_img

Inkuru wakunda

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Kwamamaza -spot_img

Izindi wasoma ubu