Leonid Radvinsky, umucuruzi w’Umunyamerika ufite inkomoko muri Ukraine wari uzwi cyane nk’umwe mu bayobozi ba OnlyFans ,Uru akaba Ari urubuga rusanzwe rucururizwaho amashusho y’urukozasoni akaba ari nawe Warushinze, yapfuye afite imyaka 43.
Iyi nkuru y’urupfu rwe yatangajwe kuruyu wa 23 Werurwe 2026, aho byavuzwe ko yishwe n’indwara ya kanseri nyuma yo kurwana nayo igihe kirekire.
Radvinsky yari umuntu utagaragaraga cyane mu itangazamakuru ariko afite uruhare rukomeye mu bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga. Mu mwaka wa 2018, yaguze sosiyete yitwa Fenix International Ltd., ari yo igenzura uru rubuga rwa OnlyFans. Icyo gihe OnlyFans yari urubuga ruto rudafite abarukoresha benshi, ariko nyuma yo kuyigura, yayihinduye urubuga rukomeye cyane ku isi kubantu bahisemo inzira y’ubusambanyi bwa kahebwe.
OnlyFans ubundi rusanzwe ari urubuga rutuma abantu bashyiraho ibihangano cyangwa ibindi bikorwa byabo bakishyurwa n’ababikurikirana. Nubwo hariho n’abakora ibijyanye n’imyitozo ngororamubiri, umuziki n’ibindi, uru rubuga rwamamaye cyane kubera ibirimo bijyanye n’amashusho y’urukozasoni benshi bajyaho bakurikiye.
Uyu Radvinsky ntiyigeze agerageza gushyiraho amategeko abuza abantu kuba bashyiraho amashusho nkaya nk’uko usanga izindi mbuga inyinshi muri zo bitemewe kuba washyiraho aya mashusho y’urukozasoni .Uyu we yabishyize imbere mu buryo bw’ubucuruzi, bituma OnlyFans iba sosiyete yinjiza amafaranga menshi cyane.
Nubwo yari umwe mu baherwe bakomeye mu ikoranabuhanga, Radvinsky yakundaga kuguma inyuma y’amarido, ntakunde gutanga ibiganiro cyangwa kugaragara mu ruhame. Ibi byatumaga abantu benshi bamugira amatsiko ariko ntibamenye byinshi ku buzima bwe bwite.
Urupfu rwe ruteye impungenge ku hazaza ha OnlyFans n’ubuyobozi bwayo. Iyi sosiyete ikomeje kwinjiza amafaranga menshi kandi ifite uruhare runini mu gufasha abantu kubona amafaranga binyuze ku byo bakora.
Leonid Radvinsky Nubwo Abemera Mana Bamuciragaho iteka bitewe nuko ibyo yazanye bitemerwa mumaso y’uwiteka ,Uyu mugabo asize amateka akomeye arimo guhanga udushya, Kuvugisha Benshi amagambo batanga ibitekerezo bitandukanye ndetse n’uruhare rukomeye mu guhindura uburyo abantu bakora no kwinjiza amafaranga binyuze ku ikoranabuhanga.

OnlyFans ubundi rusanzwe ari urubuga rutuma abantu bashyiraho ibihangano cyangwa ibindi bikorwa byabo bakishyurwa n’ababikurikirana. Nubwo hariho n’abakora ibijyanye n’imyitozo ngororamubiri, umuziki n’ibindi, uru rubuga rwamamaye cyane kubera ibirimo bijyanye n’amashusho y’urukozasoni benshi bajyaho bakurikiye.
Uyu Radvinsky ntiyigeze agerageza gushyiraho amategeko abuza abantu kuba bashyiraho amashusho nkaya nk’uko usanga izindi mbuga inyinshi muri zo bitemewe kuba washyiraho aya mashusho y’urukozasoni .Uyu we yabishyize imbere mu buryo bw’ubucuruzi, bituma OnlyFans iba sosiyete yinjiza amafaranga menshi cyane.
Nubwo yari umwe mu baherwe bakomeye mu ikoranabuhanga, Radvinsky yakundaga kuguma inyuma y’amarido, ntakunde gutanga ibiganiro cyangwa kugaragara mu ruhame. Ibi byatumaga abantu benshi bamugira amatsiko ariko ntibamenye byinshi ku buzima bwe bwite.
Urupfu rwe ruteye impungenge ku hazaza ha OnlyFans n’ubuyobozi bwayo. Iyi sosiyete ikomeje kwinjiza amafaranga menshi kandi ifite uruhare runini mu gufasha abantu kubona amafaranga binyuze ku byo bakora.
Leonid Radvinsky, nubwo abemera Mana Bamuciragaho iteka bitewe nuko ibyo yazanye bitemerwa mumaso y’uwiteka ,Uyu mugabo asize amateka akomeye arimo guhanga udushya, Kuvugisha Benshi amagambo batanga ibitekerezo bitandukanye ndetse n’uruhare rukomeye mu guhindura uburyo abantu bakora no kwinjiza amafaranga binyuze ku ikoranabuhanga.