Mu muziki nyarwanda hari abahanzi uba wibaza uti: “Ese kuki uyu muntu atavugwa cyane?” Nyamara iyo wicaye ugatega amatwi indirimbo ze, ugasanga impano irahari.
Emmy Vox ni umwe muri bo.
Uyu muhanzi wa Gospel amaze igihe mu muziki, ndetse si izina rishya ku bakunzi b’uyu muziki. Afite n’abamukurikirana benshi, kuko kuri YouTube yonyine amaze kugira abasubscribers barenga ibihumbi 165.
Mu ndirimbo ze, hari izagiye zikundwa n’abatari bake, zirimo “Waresenze Ubura Iki,” “Nakupenda” na “Imana Ibirimo.” Ni indirimbo zatumye Emmy Vox arushaho kumenyekana mu bakunzi b’umuziki wa Gospel.
Ubu noneho yongeye kuzana undi mushinga.
Mu byumweru bishize, Emmy Vox yashyize hanze album ye nshya yise “INTANGO,” igizwe n’indirimbo 15, harimo n’izindi yakoranye n’abahanzi bagenzi be.
Ariko abakunzi be ntibaratangira kuruhuka kuri iyi album, kuko hari indi ndirimbo iri hafi.
Yitwa “NJE GUSHIMA.”

Emmy Vox yamaze guteguza abakunzi be iyi ndirimbo, avuga ko ishobora gusohoka igihe icyo ari cyo cyose. Ibi byatumye abakunda umuziki wa Gospel bakomeza kuyitegereza, cyane ko ari indi ndirimbo yahuriyemo n’abandi bahanzi.
Gusa kuri The NewsJam, hari ikindi twifuza kuvuga kuri Emmy Vox.
Uyu muhanzi akwiye kurushaho kumvwa.
Kuba akora Gospel ntibivuze ko umuziki we ugomba kuguma mu matwi y’abasanzwe bakunda Gospel gusa. Umuziki mwiza urenga aho wakozwe cyangwa ubwoko bwawo. Umuntu ashobora kutaba umukunzi wa Gospel, ariko akumva indirimbo ya Emmy Vox, akumva ubutumwa bwayo, akishimira uburyo yakozwe ndetse akayisubiramo.
Kandi Emmy Vox afite ibyo umuntu yakurikiranaho. Afite imyaka n’uburambe mu muziki, afite indirimbo zimaze kumenyekana, afite audience nini kuri YouTube, ndetse n’ubuzima bwe nk’umuntu washinze umuryango ntibwamubujije gukomeza gukora no gutanga ibihangano bishya.
Album “INTANGO” rero ni amahirwe yo kongera kumwumva.

Kandi niba utaramumenya neza, ushobora gutangirira kuri zimwe mu ndirimbo ze, ukareba niba koko ibyo The NewsJam ivuga bifite ishingiro.
Naho “NJE GUSHIMA” yo, turacyategereje kumva icyo Emmy Vox n’abo bakoranye bagiye kutugezaho.
Hari abahanzi tubona bamaze kuba amazina akomeye ari bwo dutangira kubitaho. Ariko hari n’abandi bafite ibyo gukora, bafite abantu babakurikira kandi bafite umuziki mwiza, icyo babura akaba ari uko abantu benshi barushaho kubaha amatwi.
Emmy Vox ni umwe muri abo The NewsJam twumva ko dukwiye gukomeza gukurikiranira hafi.
Wowe, ni iyihe ndirimbo ya Emmy Vox ukunda cyane?




