Mu mwaka wa 2019, APR FC yafashe icyemezo cyavugishije benshi cyane mu mupira w’amaguru w’u Rwanda, isezerera abakinnyi 16 icyarimwe nyuma y’umwaka mubi waranzwe no kudatwara igikombe ndetse no gukina umupira utarashimishije abafana bayo ndetse n’abayobozi muri rusange.
Icyo gihe ubuyobozi bwa APR FC bwabanje kwirukana uwari umutoza wayo Zlatko Krmpotic wari umaze kunengwa bikomeye kubera umusaruro muke ndetse n’uburyo ikipe yakinaga. Nyuma ye hakurikiyeho igikorwa cyatangaje benshi, aho ikipe yahise isezerera bamwe mu bakinnyi bari bamwe mu bafite amazina akomeye cyane muri ruhago nyarwanda.
Abakinnyi APR FC yirukanye icyo gihe harimo Muhadjiri Hakizimana, Yves Kimenyi, Hervé Rugwiro, Imran Nshimiyimana, Jean-Claude Iranzi, Jean-Baptiste Mugiraneza, Michel Rusheshangoga, Dominique Savio Nshuti, Ernest Sugira, Issa Bigirimana, Denis Rukundo, Fiston Nkinzingabo, Maxime Sekamana, Blaise Itangishaka, Aimable Nsabimana ndetse na Nshimiyimana Amran.
Icyo gihe benshi baratunguwe cyane kuko bamwe muri abo bakinnyi bari bafite amazina akomeye ndetse bamwe bari barabaye inkingi za mwamba muri APR FC no mu Ikipe y’Igihugu Amavubi. Hari n’abatekerezaga ko bidashoboka ko ikipe yakwirukana abantu benshi bene ako kageni icyarimwe.
Gusa ubuyobozi bwa APR FC bwari bwafashe umwanzuro wo gukora impinduka zikomeye nyuma yuko ikipe isoje umwaka nta gikombe itwaye kandi ikina nabi cyane ugereranyije n’izina ifite muri ruhago nyarwanda.

Uyu munsi nyuma y’imyaka irindwi abafana benshi bongeye kwibuka ayo mateka nyuma y’inkuba APR FC yakubiswe na Al Hilal SC mu ijoro ryakeye.
APR FC yanyagiwe ibitego 4-0 kuri Kigali Pele Stadium mu mukino usoza umunsi wa 30 wa shampiyona, ibintu byarakaje cyane abakunzi b’iyi kipe.
El Hadji Kane, Ahmed Salem, Omer Taha na Yousif Yagub bose batsinze ibitego byerekanye ubusumbane bukomeye hagati y’aya makipe muri uwo mukino.
Ni umukino APR FC yakinnyemo nabi kuva utangiye kugeza urangiye, ibintu byahise bituma abafana bongera kwibaza niba iyi kipe itari ikeneye indi “revolution” nk’iyo yakoze muri 2019.
Ku mbuga nkoranyambaga, bamwe mu bafana ba APR FC bahise bavuga ko ikibazo kitakiri icy’abakinnyi gusa, ahubwo ko harimo n’ikibazo cy’abatoza ndetse n’imitegurire y’ikipe muri rusange.
Hari abatangiye gusaba ko ubuyobozi bwafata ibyemezo bikomeye nk’ibyo bwafashe mu 2019, bamwe bavuga ko mbere yo kwirukana abakinnyi hakwiye kubanza kurebwa ikibazo cy’abatoza “biyita abatoza” nk’uko bamwe mu bafana babivuga kubera umujinya batewe n’umusaruro mubi.
Abandi bo bavuga ko ikibazo cya APR FC ari ukubura umurongo uhamye w’imikinire ndetse no kubaka ikipe ishobora guhangana mu buryo burambye, aho guhora hahindurwa ibintu buri mwaka.
Nubwo bimeze gutyo, ikigaragara ni uko gutsindwa ibitego 4-0 na Al Hilal byakoze ku ishema rya APR FC cyane. Byagaragaye nk’igisebo gikomeye ku ikipe yari isanzwe ifatwa nk’imwe mu zikomeye mu karere ndetse ifite abafana benshi badasanzwe bihanganira kubona ikipe yabo icishwa bugufi muri ubu buryo.
Iri tsindwa ryanatumye APR FC itakaza umwanya wa kabiri muri shampiyona, ijya ku mwanya wa gatatu n’amanota 56, mu gihe Al Merrikh yayisimbuye ku mwanya wa kabiri iyirusha amanota abiri, naho Al Hilal ikomeza kuyobora urutonde n’amanota 67.

Ubu ikibazo kiri kwibazwa n’abafana benshi ni kimwe: ese APR FC ikwiye kongera gukora isuku nk’iyo yakoze muri 2019 cyangwa ikibazo kiri ahandi hatari ukwihutira kwirukana abantu?
Icyakora amateka y’iyi kipe agaragaza ko iyo ibintu byanze, ubuyobozi bwayo budatinya gufata ibyemezo bikomeye kandi bitungurana. Nyuma y’aya makuru mabi yo kunyagirwa na Al Hilal, igitutu kiri kuri APR FC cyazamutse cyane, ndetse hashobora kuba hagiye gufatwa indi myanzuro ikomeye mu minsi iri imbere.




