Mu myaka 10 Pep Guardiola amaze atoza Manchester City, yakoze ibintu byinshi by’amateka, atwara ibikombe byinshi ndetse yubaka imwe mu makipe akomeye yabayeho muri Premier League. Ariko hagati y’intsinzi zose, hari ibintu byinshi byagiye biba bicaracara(viral) ku mbuga nkoranyambaga ku buryo bamwe banibagirwaga umupira bagatangira kuvuga ku myitwarire ye idasanzwe.
Kimwe muri ibyo ni cya gihe kamera zamufashe asa nk’uri kugirana ikiganiro gikomeye n’intebe itukura nta muntu uyicayeho. Iyo video yamaze imyaka ivugisha abantu benshi, abafana bibaza niba Pep yari ari kuvugana n’umukinnyi, n’umwuka cyangwa se ari kwitekerezaho wenyine.
Ku wa Mbere nijoro, nyuma y’umunsi umwe Guardiola atoje umukino we wa nyuma muri Manchester City, Bernardo Silva yahisemo gukora icyo abafana bari bategereje imyaka yose: kumubaza icyo kibazo imbonankubone.

Mu birori bikomeye byabereye muri Co-op Live hafi ya Etihad, aho Manchester City yari iri kwizihiza ibikombe bya FA Cup na Carabao Cup ndetse no gusezera kuri Guardiola, Bernardo Silva yafashe micro imbere y’ibihumbi by’abafana maze abaza Pep ati:
”Pep, ikibazo buri muntu wese ashaka kumenya… wari uri kuvugana na nde hano?”
Akimara kubyumva, Guardiola yahise aturika aseka cyane, afata mu maso ndetse anyeganyeza umutwe nk’uwabuze igisubizo. Abafana ba Manchester City nabo bahise batangira indirimbo yabo izwi cyane ya “We’re not really here”, ibintu byahise bihindura uwo mwanya umwe mu yasize abantu benshi baseka kurusha indi yose muri ibyo birori.
Iyo video yahise ikwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga, irebwa na miliyoni z’abantu mu masaha make gusa. Abafana benshi bavuze ko Bernardo Silva yakoze icyo buri mukunzi w’umupira yari amaze imyaka ashaka gukora.
Ariko Nyuma y’iki kiganiro gisekeje harimo ubucuti budasanzwe hagati ya Bernardo Silva na Pep Guardiola.
Bernardo Silva “Umwana” Pep Guardiola Yizeraga Kurusha Bose
Bernardo Silva ntabwo yari umukinnyi usanzwe muri Manchester City ya Guardiola. Mu myaka icyenda amaze muri iyi kipe kuva avuye muri AS Monaco, yabaye umwe mu bakinnyi Pep yizeraga cyane kurusha abandi.

Yakinnye imikino 460 muri City, kandi ikidasanzwe ni uko yakinnye hafi muri buri mwanya ushoboka ku kibuga. Yabaye umukinnyi wo hagati, winger, false nine ndetse rimwe na rimwe anakinishwa nka left-back kubera ibibazo by’imvune.
Hari n’igihe Pep yari hafi gukora ikintu cyari gutungura isi yose y’umupira aho yashakaga gukinisha Bernardo Silva nka myugariro wo hagati mu mukino ukomeye bahuyemo na Arsenal muri 2023.
Bernardo Silva ubwe yaje kubivuga nyuma mu kiganiro yagiranye na The Athletic. Yavuze ko Guardiola yamuhamagaye mu biro bye amubwira ko ashaka ko akina hagati ya ba myugariro ari kumwe na Ruben Dias.
Silva yavuze ko icyo gihe yumvise bitangaje cyane ariko yemera kugerageza kuko yari yizeye umutoza we.Yagize ati:
”Yambwiye ati ‘Wabikora?’ Nanjye ndamusubiza nti ‘Nzagerageza rwose. Si umwanya wanjye ariko nzabikora niba ubishaka.’”
Nyuma y’imyitozo imwe gusa, Guardiola yahinduye gahunda maze amusubiza kuri left-back, Nathan Aké ajya hagati mu bwugarizi. Nubwo icyo cyemezo cyasaga nk’icyagisazi kubera ukuntu Arsenal yari ikomeye icyo gihe, City yaje gutsinda uwo mukino ibitego 3-1, ibintu byarushijeho kugaragaza uburyo Pep yari afitiye icyizere Bernardo Silva.
Ni yo mpamvu benshi muri Manchester City bakundaga kuvuga ko Bernardo Silva yari “umwana” wa Guardiola, kubera uburyo yamwizeraga mu bihe byose ndetse no mu myanya yose.
Mu ijoro ryo gusezera kwa Guardiola, icyo kibazo gisekeje cya Bernardo Silva cyabaye nk’ikimenyetso cyerekana ubucuti n’ibihe byinshi aba bombi basangiye muri Manchester City.
Pep ashobora kuba yaratwaye ibikombe byinshi, ariko uko bigaragara, hari ibibazo bimwe na bimwe azava muri City atarasubije.




