Nibya bindi ngo inzira ntibwira umugenzi, uyu mugore w’imyaka 26 witwa Isabela Rose mu mwaka wa 2024 yafashe urugendo yerekeza muri Hong Kong avuye mu bwongereza, uyu yari agiye kureba umugabo bari barahuriye Bangkok muri Thailand mu minsi yari yabanje, akigera Hong Kong muriryo joro bahuyemo uwo mugore yatangiye kuvuga ko yafashwe ku ngufu ndetse ntibyatinze yahise ajyana n’ikirego kuri police.
Uyu mugabo ndetse yaje no guhamagazwa arisobanura ndetse umugore no kumubana bibi cyane nyuma yuko hagaragaye ubutumwa uyu mugore yari yandikiye umugabo amwaka amafaranga adafite impamvu.
Uyu mugore yakaga uyu mugabo ibihumbi 100 byama pound yo mu bwongereza, arenga miliyoni 150 mu mafaranga yu Rwanda, ndetse akanga uyu mugabo ko natayamuha ari bumutange muri police ko yamufashe ku ngufu. Ubu butumwa rero bwaje gufasha uyu mugabo ndetse bituma arekurwa nta n’igiceri atanze.

Umucamanza yavuze ko uyu mugore ari umutekamutwe ndetse nta n ‘igiceri akwiye guhabwa na kimwe ndetse akatira uyu mugore igifungo cy’imyaka itandatu muri gereza. Uyu mugabo nawe yahise arekurwa ndetse urukiko rwemeza ko uyu mugabo ari inyangamugayo bityo ko ntakintu na kimwe abazwa. Mu bihugu byinshi usanga iyo umugore atatse ko afashwe ku ngufu bihutira guta muri yombi umugabo batiriwe bashakisha ibimenyetso ariko mu bihugu binyuranye bya Asia siko bimeze ahubwo habanza gushakishwa ibimenyetso koko byerekana ko bamufashe ku ngufu hato ataba anabeshya.



