Tuesday, September 8, 2026

Uyu mugabo yabonye akazi benshi barota: Ahembwa akayabo kubera kuryama gusa. Irebere nawe…

Ntucikwe n'Iyi:

Abantu benshi usanga barabuze akazi ariko nanone kurundi ruhande ugasanga abandi bafite akazi karyoshye cyane kandi bagahembwa umurengera.

Uyu mugabo nawe ahemberwa kuryama amasaha icyenda ku munsi ndetse akabikorera mu modoka ihora igenda ubudahagarara. uyu mugabo akorera ikigo gikora matela ndetse ibi abikora mu rwego rwo kwamamaza izo matela.

- inkuru irakomeza munsi ya ad -

Kuri benshi kwishyurirwa kuryama gusa bakumva ari akazi katabaho, ariko kaba karyoshye. Gusa hari umugabo muri Indonesia ni akazi ka nyako kandi ahemberwa. Mu rwego rwo kwamamaza matela bakora uru ruganda rwitwa Domi Bed rwo muri Indonesia rwahaye akazi uyu mugabo ko kwirirwa aryamye mu modoka ihora izenguruka mu mijyi itandukanye akaba ari imodoka izengurutswe n’ibirahure kuburyo abantu bose baba bari kubona uwo mugabo ukora akazi ko kuryama. 

Iyi modoka Kandi irimo igitanda gishashe neza ndetse nicyumba gitunganyije kuburyo uwo mugabo aba aryamye nk’umwami ndetse n’abantu bakirirwa bamureba.

Uyu mugabo yabonye akazi benshi barota: Ahembwa akayabo kubera kuryama gusa.

Imwe mu mpamvu uru ruganda rwafashe umwanzuro wo kwamamaza muri ubu buryo iratangaje, bagira bati: “niba byashoboka ko umuntu yakwirirwa aryamye umunsi wose mu modoka iri kuzenguruka nimwibaze ubwiza bw’iyo matela aba aryamyeho butuma atarambirwa” aho kugira ngo uru ruganda rukomeze gukoresha uburyo bwa kera bwo kumanika ibyapa no kujya ku ma televiziyo rwahisemo kubikora mu buryo bushya butuma abakiliya babona ibyurwo ruganda rukora mu buryo bwa nyabwo kandi bubereye ijisho.

Abantu benshi bakimara kumenya iby’ako kazi k’uwo mugabo bishimye mu mutwe bibaza ukuntu uwo mugabo yakabonye ndetse ari akazi keza ukora uri no kuruhuka.

Abantu benshi iyo babonye iyo modoka baratangara cyane ndetse benshi bakihutira gufata amafoto ndetse ku mbuga zinyuranye amashusho yiyo modoka nuwo mugabo yakurikiwe n’abantu benshi bishimira udushya turi muri uko kwamamaza.

Aka kazi nawe wakifuza cyangwa warambirwa kuryama? 

- Advertisement -spot_img

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Advertisement -spot_img
Andi Mashya!

Umunyamakuru wa TV muri Misiri yakatiwe urwo gupfa

Umunyamakuru wa televiziyo wo muri Misiri, Sarah Khalifa w’imyaka 39, yakatiwe igihano cy’urupfu hamwe n’abandi bantu 11, nyuma yo...
- Advertisement -

Soma n'Izi Nkuru

- Advertisement -