Ese kuki hari umukobwa muhura agatangira kuruma umunwa we wo hasi? Dore icyo aba ashaka kukubwira

Ntucikwe!

Hari ibintu abantu bakora mu buryo bwikora, ariko bikavuga byinshi kurusha amagambo. Kimwe muri byo ni ukuruma umunwa wo hasi, cyane cyane mu gihe umuntu ari kuganira n’uwo akunda cyangwa uwo yifuza kwiyegereza.

Abahanga mu mitekerereze n’imyitwarire y’abantu bavuga ko “body language” ishobora gutanga ubutumwa bukomeye cyane mu rukundo no mu buryo abantu bakururana. Gusa ikibazo ni uko abantu benshi bahita bafata buri kimenyetso nk’ikimenyetso cy’urukundo kandi atari ko buri gihe biba bimeze.

Abahanga mu mitekerereze n’imyitwarire y’abantu bavuga ko “body language” ishobora gutanga ubutumwa bukomeye

Dore zimwe mu mpamvu zituma umukobwa ashobora kuruma umunwa wo hasi igihe muri kumwe:

- Kwamamaza -
  • Hari igihe aba akurikiwe n’amarangamutima cyangwa akumva afite amasoni. Abahanga bavuga ko abantu benshi bakora ibi iyo bafite kunezerwa cyane ibi twita excitment cyangwa bafite umuntu ubakurura imbere yabo.
  • Bishobora kuba uburyo bwo gukurura attention. Mu buryo bw’a psychology’imitekerereze, iminwa ifatwa nk’igice gikurura abantu cyane ku maso, ni yo mpamvu bamwe babikora batabizi kugira ngo bakurure uwo bari kumwe.
  • Hari n’igihe aba ari gutekereza cyane cyangwa afite stress nto. Ntabwo buri gihe biba bifitanye isano n’urukundo. Abantu benshi bafite akamenyero ko kuruma iminwa igihe bafite imihangayiko runaka cyangwa bari gutunganya amagambo bari buvuge.
  • Mu biganiro by’urukundo, bishobora kuba ikimenyetso cyo kukwishimira cyangwa gukururwa nawe muburyo bw’irari. Ariko ibi ntibihagije ngo uhite wemeza ko umuntu agukunda.

Abashakashatsi bavuga ko ikosa rikomeye abasore benshi bakora ari ugufata ikimenyetso kimwe gusa nk’ikimenyetso gihagije cyo kwanzura icyo umukobwa atekereza. Body language isomwa mu buryo bwagutse: uko akureba, uko akwegereye, uburyo akuvugisha n’uko yitwara igihe muri kumwe byose ni byo bitanga ishusho nyayo.

Ikindi kandi, social media na filime byatumye abantu benshi baha ubisobanuro bukabije ibi bimenyetso. Hari abakobwa baruma iminwa yabo nk’akamenyero gasanzwe nta butumwa bwihishemo.

Abahanga bagira inama abasore kudashingira ku bimenyetso nk’ibi gusa ahubwo bakibanda ku biganiro bisanzwe, kubaka icyizere no kumenya umuntu neza aho kwihutira gufata imyanzuro.

Mu by’ukuri, rimwe na rimwe kuruma umunwa wo hasi bishobora kuba ikimenyetso cy’uko wifujwe n’uwo mwari da… ariko hari n’igihe ntacyo bivuze na gato. Niki kindi ukunze kwibaza ku mibanire cyane cyane yerekeye abakobwa? Mbwira muri Comment …

- Advertisement -spot_img

Inkuru wakunda

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Kwamamaza -spot_img

Izindi wasoma ubu