Mu byukuri ubusanzwe Hari amakipe ajya muri final afite icyizere, hanyuma hakabaho andi ajyayo ameze nk’ayamaze guterura na na mbere y’uko umukino uba. Uko ibintu biri kugenda ubu, Paris Saint-Germain isa n’iyinjiye muri icyo cyiciro cya kabiri.
Mu gihe Arsenal iri kwitegura umwe mu mikino ikomeye cyane mu mateka yayo ya vuba, PSG yo yamaze kwerekana ko yiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo itware UEFA Champions League bwa mbere mu mateka yayo .
Amakuru akomeje kuvugisha abantu benshi mu mupira w’amaguru ni uko ubuyobozi bwa PSG bwamaze kwishyurira abakozi bose b’iyi kipe amatike ndetse n’ingendo zo kujya kureba final ibera muri Hungary kuri uyu wa gatandatu. Ni ibintu byahise bituma benshi bavuga ko muri PSG harimo morale idasanzwe ndetse n’icyizere gikomeye cyo gukora amateka.
Ariko si ibyo gusa.

Bivugwa kandi ko buri mukinnyi wa PSG yasezeranijwe akayabo ka miliyoni 1€ mu gihe baba batwaye Champions League. Aya mafaranga yatumye abafana benshi batangira kubona PSG nk’ikipe iri ku rugamba rudasanzwe, cyane cyane nyuma y’imyaka myinshi ishora amafaranga menshi ariko igakomeza kubura iki gikombe.
Iki ni cyo gikombe PSG imaze imyaka yiruka inyuma kurusha ibindi byose. Yagize ibihe ifite Messi, Neymar na Mbappé ariko inanirwa kugikozaho intoki. Ubu isa n’iyageze aho yumva nta kindi isigaje uretse kugitwara.
Ku rundi ruhande, Arsenal nayo ntabwo iri muri iyi final ku bw’impanuka. Ikipe ya Mikel Arteta yagaragaje urwego rukomeye cyane muri uyu mwaka ndetse bamwe bavuga ko ari imwe muri Arsenal zikomeye zabonetse mu myaka myinshi ishize.
Ese Arsenal Ishobora Guhagarika PSG Ifite Motivation Nk’iyi?
Iki ni cyo kibazo kiri kwibazwa cyane n’abafana benshi mbere y’iyi final.
PSG ntabwo iri gusa gukinira igikombe cyangwa amateka yayo, ahubwo isa n’ifite inyota idasanzwe yo kwereka isi ko amafaranga yashoye imyaka yose atapfuye ubusa.
Abakinnyi bayo nabo bari kugaragara bafite confidence iri hejuru cyane. Iyo ubonye uburyo ikipe yose iri gushyigikirwa kuva ku buyobozi kugeza ku bakozi bayo, uhita ubona ko PSG iri mu mugambi udasanzwe.
Arsenal ariko nayo ifite ikintu gikomeye cyane aricyo ubushake bwo gutungura isi. Abafana bayo bamaze igihe kinini bategereje kongera kubona ikipe yabo ku rwego rwo hejuru i Burayi, kandi gutsinda PSG byahita bihindura amateka y’iyi kipe burundu.
Nubwo PSG isa n’iyinjiye muri final ifite ibintu byinshi biyishyigikiye, umupira w’amaguru wakunze kugaragaza ko motivation yonyine idahagije.ibi byose rero nibyo bishobora gutuma iyi final iba imwe mu zikomeye cyane mu myaka ya vuba.




