Ese Koko barayakwiye? Ibyo abakinnyi batatu ba APR basabye byakuruye impaka

Ntucikwe!

‎Hari igihe ibiganiro byo kongera amasezerano biba ari umuhango usanzwe. Aho umukinnyi aza , impande zombi zikumvikana, hanyuma hagakurikiraho gusinya. Ariko si ko byagenze ku bakinnyi batatu ba APR FC bari bategerejwe ku cyicaro cy’iyi kipe ku Kimihurura.

‎Amakuru ari kuvugwa avuga ko ku munsi w’ejo, ubuyobozi bwa APR FC bwari bwatumije abakinnyi batatu b’ingenzi kugira ngo baganire ku masezerano mashya. Abo bakinnyi ni Ruboneka Bosco, Yunuss Watara ndetse na Byiringiro Gilbert Kagege, nubwo we agifite umwaka umwe usigaye ku masezerano ye.

‎Icyari kigamijwe cyari uko impande zombi zagera ku bwumvikane hakiri kare mbere y’uko umwaka mushya w’imikino utangira. Gusa ibintu ngo ntibyagenze nk’uko byari byitezwe.

- Kwamamaza -

‎Nkuko Amakuru aturuka hafi y’ibi biganiro avuga ko aba bakinnyi bageze ku biro bya APR FC bafite ibyo bifuza ku bijyanye n’amasezerano mashya, harimo amafaranga bivugwa ko arenga ibihumbi 100 by’amadolari kuri buri umwe.

‎Ku rundi ruhande, amakuru akomeza avuga ko ibyo APR FC yari yiteguye gutanga bitari hafi y’ibyo abo bakinnyi bifuzaga. Bivugwa ko ikipe yari yatanze amafaranga atageza kuri miliyoni 50 Frw kuri buri mukinnyi kugira ngo yongere amasezerano y’imyaka ibiri.

‎Ibiganiro byakomwe mu nkokora n’itandukaniro Ry’ibitekerezo

‎Iyo habayeho ikinyuranyo kinini hagati y’ibyo umukinnyi asaba n’ibyo ikipe yifuza gutanga, kugera ku masezerano biragorana. Ni na byo bisa n’ibyabaye muri ibi biganiro.

‎Amakuru ari hanze avuga ko nta bwumvikane bwagezweho ndetse ko aba bakinnyi bavuye ku biro bya APR FC nta cyemezo gifashwe. Ikindi cyakuruye abantu benshi ni amakuru avuga ko umwe muri bo yaba yifuza amafaranga agera kuri miliyoni 200 Frw kugira ngo yemere gusinya amasezerano mashya.

‎Nubwo aya makuru ataremezwa ku mugaragaro n’impande zombi, yakomeje guteza impaka mu bakunzi b’umupira w’amaguru, bamwe bibaza niba APR FC izemera kuzamura ibyo itanga cyangwa niba ishobora gutakaza bamwe mu bakinnyi bayo b’ingenzi.

‎Kuri ubu, ibiganiro biracyafunguye. Ariko ikigaragara ni uko urugendo rwo kugumana bamwe mu nkingi za mwamba za APR FC rutazaba rworoshye nk’uko benshi bari babyiteze.

- Advertisement -spot_img

Inkuru wakunda

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Kwamamaza -spot_img

Izindi wasoma ubu