Mu gihe bamwe baba bifuza guhora ari abana, hari abandi bumva baratinze gukura ngo bagire ibyo bikorera. Nibyo byabaye kuri Mahmud Sadis Buba umunya politiki w’umunya Nigeria wabaye ikimenyabose kubera ingano ye ndetse avuga ko afite ariko 30 akaba yaragize ikibazo cy’ubugufi bukabije benshi bazi nk’igikuri. Iyi myaka 30 ninayo myaka yemewe muri Nigeria kugira ngo uhabwe umwanya muri leta.
Gusa nyuma yo gutangaza ibi, Buba ahari abataramushize amakenga ndetse bituma ikinyamakuru cyitwa People’s Gazette kimukoraho iperereza ryimbitse ngo kimenye inkuru ye nyakuri. Gusa iri perereza ryagaragaje Buba ari umwana muto w’imyaka 16 gusa ndetse n’ikibazo cy’ubugufi bukabije yigeze ahura nacyo ahubwo ari igihagararo cye nyakuri.
Sadis Buba ubusanzwe mu gace avukamo azwi cyane ku kazina ka “Abin Al’ajabi’’ bisobanura igitangaza. Uyu yamenyekanye cyane ubwo yatangazaga ko afite akayihayiho ka politiki ndetse ko ashaka kwiyamamaza mu matora y’abadepite yo muri 2027. Gusa amakuru nyuma yaje gusohoka avuga ko uyu nyuma yaje kwisubiraho ibyo kuziyamamaza akabisubika.
Mu rwandiko yashyize no kuri facebook ye, uyu yavuze ko yandikiye umukuru w’ishyaka rye ko ibyo kwiyamamaza yabivuyemo kandi ko yabikoze mu nyungu z’ishyaka abarizwamo rya APC.

Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wamubajije imyaka ye yavuze ko mu by’ukuri afite imyaka 30 kandi imwemerera kujya mu nteko, abajijwe ibigendanye n’igihagararo cye, uyu yavuze ko ari uburwayi afite yakuye kuri sekuru ubyara se, uyu kandi ariko yanabvuze ko yibaza ko igihagararo cye nubwo ari gito kidashobora kumubuza gukora imirimo neza mu nteko



