Ese ababyinnyi bagiye kwigarurira umuziki nyarwanda? Ikintu gishya kiri kuba muri showbiz nyarwanda

Ntucikwe!

Hari igihe ababyinnyi bari bazwi nk’abantu bagaragara inyuma y’abahanzi, bakabafasha ku rubyiniro cyangwa muri video. Ariko ubu ibintu bisa n’ibiri guhinduka.

Mu mezi make ashize, amazina yari asanzwe azwi cyane mu kubyina nka Heis Zana, Evidox, Young Legend, Baby Art, Titi Brown, General Benda na Iranzi Rapper yatangiye kumvikana mu ndirimbo nshya aho kuba mu mashusho cyangwa ku rubyiniro gusa.

Ikibazo ni kimwe:

- Kwamamaza -

Ese aba babyinnyi batangiye kuririmba kubera ko umuziki ubabereye inzira nshya y’ubwamamare, cyangwa koko bafite impano yari yarahishwe imyaka yose?

Inkuru yongeye kuvugisha benshi nyuma y’uko Iranzi Rapper ashyize hanze indirimbo nshya ndetse akanasezera muri Sherrie Silver Foundation, ibintu benshi bahise bafata nk’ikimenyetso cy’uko ashobora kuba ari gutangira urugendo rushya rwibanda cyane ku muziki.

Ariko Iranzi si we wenyine.

Uko iminsi igenda ishira, ni ko umubare w’ababyinnyi bafite indirimbo zabo ugenda wiyongera. Ikindi gitangaje kurushaho ni uko batangiye kubaka ikintu gisa n’umuryango umwe. Bafashanya mu kwamamaza indirimbo zabo, bagakora challenge, bagaterana imbaraga ku mbuga nkoranyambaga ndetse bakanafashanya kugera ku bafana.

Iranzi Rapper ashyize hanze indirimbo nshya ndetse akanasezera muri Sherrie Silver Foundation

Ibi bituma benshi bibaza niba hari igisekuru gishya cy’abahanzi kiri kuvuka imbere y’amaso yacu.

Iyo urebye ku rwego mpuzamahanga, abahanzi benshi bakomeye ntabwo baririmba gusa. Bararirimba, bakabyina, bakanaririmba ku rubyiniro mu buryo bugezweho. Michael Jackson, Chris Brown, Usher na Jason Derulo ni bamwe mu bantu bubatse amazina yabo kuri iyo formule.

Ese aba babyinnyi b’u Rwanda baba nabo babonye ko igihe cyo gutegereza amahirwe ku bahanzi cyarangiye, ahubwo bakihitiramo gufata microphone bakajya imbere ya camera?

Ku rundi ruhande ariko, hari n’abatangiye kwibaza niba ibi bitazatuma habaho umuvundo mu muziki.

Kuko kuba uri umubyinnyi mwiza ntabwo buri gihe bivuze ko ushobora kuba umuririmbyi mwiza. Abafana bifuza indirimbo nziza mbere yo kureba uko umuntu abyina.

Ni yo mpamvu ikibazo gikomeje kuba kinini kurusha ibindi:

Ese aba babyinnyi bazashobora kubaka umwuga urambye muri muzika cyangwa ni umuyaga uzahita ushira nk’uko byagiye bigendekera bamwe mu bagerageje kuva mu bindi byiciro by’imyidagaduro bakinjira mu muziki?

Ababyinnyi ntibakiri abantu bagaragara inyuma y’abahanzi gusa.

Ubu na bo bashaka kuba inyenyeri.

Kandi nibakomeza kuri uyu muvuduko, ntabwo byaba bitangaje mu myaka mike iri imbere tubonye bamwe muri bo bahanganye n’abahanzi bakomeye ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe.

Ese turi kureba intangiriro y’igihe gishya muri muzika nyarwanda?

Cyangwa ni trend izarangirana n’uyu mwaka?

Icyo gihe ni cyo kizabitubwira.

- Advertisement -spot_img

Inkuru wakunda

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Kwamamaza -spot_img

Izindi wasoma ubu