Ikirego cya Robert Lee Brock ni kimwe mu birego bizahora bigarukwaho n’amateka ku isi hose ariko by’umwihariko muri leta zunze ubumwe za Amerika.
Mu 1995 Brock wari imfungwa muri gereza ya Virginia yajyanye ikirego mu rukiko yiyandikiye nintoki ze ku gapapuro asabwa guhabwa indishyi za miliyoni eshanu z’amadoarli. Wumvise ibi ushobora gukeka ko wenda hari uwari wamuhemukiye gusa uyu ntiyari asanzwe.
Brock yatanze ikirego avuga ko we ubwe ari kwishinja ndetse agacirwa urubanza ku kuba hari ibyo yangije mu buzima bwe ndetse bikamugiraho ingaruka, uyu yishinjaga kuba ngo yarananiwe kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga umuturage bityo bikaba byaramugizeho ingaruka zikomeye.
Uyu yavuze ko ubusinzi bwe ndetse no gukora ibyaha binyuranye byatumye afungwa akumva rero ngo yararenze ku mahame rusange ndetse n’amahame y’idini rye, bityo rero yifuzaga ko iki kirego cyakurikiranwa ndetse ngo yasanga kimuhama agahanishwa gutanga amande ya miliyoni eshanu z’amadolari kandi akaba ariwe nanone ahabwa.

Gusa bitewe nuko yari akatiwe igihe kinini kandi akaba nta kintu yari afite, ngo yasabaga ko leta yamwishyurira aya mafaranga, gusa uru rubanza ntirwigeze rwakirwa mu rukiko. Umucamanza yavuze ko bidashoboka ko umuntu ashobora gutanga amande ngo kandi abe ari nawe uyatahana, ikindi kandi yavuze ko ibyo ari gushingiraho ntaho biri mu mategeko.
Gusa nubwo iki kirego kitakiriwe uyu mugabo yatunguye isi ndetse ibinyamakuru byose bimwandikaho bitewe n’imiterere yicyo kirego cye, benshi bati hari harimo ubwenge bwinshi nubwo bimupfubanye.



