Mu mujyi wa Joinville muri Brazil, umugore w’imyaka 37 witwa Manda Maria Souza de Oliveira yatawe muri yombi yo kumara amezi 14 yifotoza nk’umwana muto w’imyaka 12 ndetse akihimba amazina ya Gabriele.
Ibi byabaye nkaho bimuhiriye ndetse aza kwakirwa n’umuryango wamugiriye impuhwe kuko yigaragazaga nkaho atagira umurero kandi ari umwana muto. Aba bakimara kumwinjiza mu muryango wabo, bamuhaye icyumba giteguye neza ndetse banatangira inzira zemewe n’amategeko zo kwinjiza umwana mu muryango (adoption process).
Kugira ngo akomeze kuyobya uburari Oliveira yajyaga akinisha ibikinisho by’abana, akanywera muri za bibero ndetse akigana neza neza amajwi y’abana bato mu gihe ari kuvugisha abantu.
Ubwo bamwe mu bagize umuryango bamubazaga impamvu asa nk’abantu bakuru kandi akiri umwana uyu yavugaga ko yabitewe n’uburwayi bwa autism ndetse ngo yagombaga no kujya kwivuza kugira ngo ahabwe ubuvuzi bwo kumukiza iyo ndwara yatumye asaza imburagihe.
Ibi byatumye uyu muryango umugurira imiti ihenze ifasha kugabanya ibiro bye bizera ko bari gufasha umwana muto wahuye n’uburwayi. Ikibazo cyaje kuvuka ubwo umwe muri uwo muryango yagize amakenga biturutse ku myitwarire yuwo mugore wari wigize umwana muto.

Ibi byatumye uyu ajya gushakisha kumbuga amakuru yerekeye uwo mugore bareraga maze aza gutangazwa nuko muri 2023 nubundi, umugore wigiraga umwana nabwo yakoze ubutekamutwe ariko kuyandi mazina kuko yiyitaga Maria Eduarda maze akavuga ko ari umwana w’imyaka 12 nubundi kandi akemeza ko yakorewe ibyaha by’icuruzwa ry’abantu.
Ako kanya bahise bahuruza police kuko bari bamaze kuvumbura ko uwigiraga umwana atariwe ahubwo ari umutekamutwe wabigize umwuga, sibyo gusa kuko akimara gutabwa muri yombi police yahise ivumbura ko ahubwo amaze igihe kinini ateka umutwe kuva muri 2018 akabikorera mu mijyi itandatu itandukanye ya Brazil kandi agakoresha amazina atandukanye arimo nka Ana Clara ndetse na Beatriz.

Ubu acumbikiwe muri gereza mu mujyi wa Joinville ariko umucamanza yamusabiye ko bagomba kubanza bagasuzuma ubuzima bwe bwo mu mutwe ndetse ubu byashyizwe mu mpera z’uku kwezi kwa 6, 2026.



